Nyanza: RIB yataye muri yombi abaganga bakekwaho uburangare bwatumye umuturage apfa

 


Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abaganga babiri bo mu Karere ka Nyanza, bakekwaho guha serivisi mbi umuturage agapfa.

‎Abo baganga basanzwe bakorera ku Kigo Nderabuzima cya Busoro giherereye mu Ka Masangano mu Murenge Busoro ho mu Karere ka Nyanza.

‎Amakuru agera ku Umunota dukesha iyi nkuru, avuga ko hari umusore wagiye kwivuriza kuri kiriya kigo Nderabuzima, abaganga bari bafite mu nshingano kumwakira babona ko hari ibyakosamye muri 'system' bijyanye n’imyirondoro ye kuri mituweli ye maze bamwohereza kujya ku kagari ngo abikosorerwe, agiyeyo asanga ntabwo baraza, yumvise arembye yisubirira mu rugo.

‎Amakuru akomeza avuga ko uwo musore yamaze iminsi mike mu rugo, agahita apfa, nyuma y'aho amakuru amenyekanye ko uwo musore yagiye kwivuza ntiyitabweho, abanze kumuha serivisi batabwa muri yombi.

‎Nadine Kayitesi, Umuyobozi w’akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yahamije iby'iyi nkuru agira ati: "Yego, bari gukurikiranwa bakekwaho kwakira umurwayi nabi."

‎Ibi bibaye nta gihe cyari gishize Perezida Paul Kagame yihanije mu ruhame abaganga b’i Karongi bakekwaho kwakira umubyeyi nabi kubera ibibazo bya mituweli nawe witabye Imana aguye mu rugo, nyuma yo kutitabwaho n'abaganga.

Previous Post Next Post

نموذج الاتصال