Mu gihe Polisi y'igihugu ikomeje gushakisha umushoferi uherutse kugwana n'imodoka yari atwaye muri Nyabarongo, habonetse igice kimwe cy'inyuma cy'iyo modoka.
Iyo modoka ya Kompanyi y'Abashinwa yari itwawe n'umushoferi witwa Mugwaneza Idrissa, yaguye muri Nyabarongo mugitondo cyo ku wa Gatatu Taliki 25 Werurwe 2026.
Kuva ubwo Polisi yatangiye gukora ubutabazi, ku wa Kane ishobora gukuramo Igice kimwe cy'inyuma y'iyo modoka yo mu bwoko bwa HOWO.
Gitifu w'Umurenge wa Nyarusange, Byicaza Jean Claude, yatangaje ko Polisi yakoze ibishoboka byose ngo barohore Mugwaneza Idrissa n’imodoka yari atwaye birananirana kubera ko aho yaguye ari ahantu harehare kandi harimo isayo ryinshi.
Yagize ati: "Ku mugoroba nibwo babashije kubona igice kimwe cy’inyuma cy’iyo modoka, ikindi birashoboka ko kiri mu isayo hasi kuko icyo babonye cyari hejuru."
Gitifu Byicaza akomeza avuga ko polisi ikomeje akazi kugeza ubwo iri bushobore kubona Igice cy'imbere cyasigaye mu mazi ndetse n'umushoferi wari utwaye iyo kamyo.
Gitifu Byicaza yavuze ko iki gikorwa cy'ubutabazi kiri gukorwa bafatanyije n'ubuyobozi bw'Akarere ka Muhanga Umuyobozi wa Polisi ku rwego rw'Intara ndetse na Polisi ku rwego rw'igihigu.
Kuri Nyabarongo kandi hari umuryango wa Mugwaneza Idrissa waje uturutse i Rusizi, Gitifu akavuga ko Ubuyobozi bwabacumbikiye mu Mujyi wa Muhanga, bakagaruka mu gitondo kureba ko Polisi ibasha kumukuramo.
Andi makuru avuga ko Mugwaneza Idrissa afite umugore n’abana batatu. (Umuseke)
