Gasabo: Abaturage baratabariza abana 5 bibana mu nzu idakinze

Mu karere ka Gasabo Umurenge wa Rusororo mu Kagari ka Ruhanga Umududugu wa Rugende, hari abaturage batabariza abana bibana batanu(5) bavuga ko nyuma y'uko ababyeyi babo bafunzwe  bakekwaho gucuruza urumogi babayeho nabi kubera kutagira ubitaho.



Abahaye UMURUNGA.Com amakuru bavuga  ko abana  bibana bonyine munzu yumuntu nawe utahaba.

Ndetse ngo ku manywa barya ku ishuri, nijoro bakaburara, bivugwa ko baba mu nzu ikinze urugi rwimbere inyuma amadirishya yavuyemo bagasaba ko bashakirwa ubitaho.

Ababyeyi  babo Nkurunziza Gilbert na Mukeshimana Janine babanaga batarasezeranye, aba bana uko ari batanu Umukuru afite imyaka 15, umuto akagira imyaka 7 bivugwa ababyeyi babo bafashwe umwaka ushize 15 Gicurasi 2025.

UMURUNGA.Com twashatse kumenya icyo Ubuyobozi bagiye gukora Umukuru w'Umudugudu  wa Rugende Muberarugo  anyomoza ayo makuru ko abana bafite imiryango ibitaho ati:" Yego ndabazi  ariko ababahaye amakuru ntabwo bakoresheje ukuri kuko hano hari banyina wabo babiri,hari nyirakuru,hari nyirarume."

Akomeza avuga ko abana ba Mukeshimana Jeanine na Nkurunziza Gilbert babyaranye hari nabundi mugabo babyaranye ubitaho 
Ati:"Abana ba Mukeshimana na Nkurunziza ni babiri,Noneho bamaze gufungwa umugabo wabyaranye na Mukeshimana yaje kubarera, kandi nta kibazo, bafite umushinga witwa mwiza Rwanda ubafasha, twarabegereye na Komite yanjye atubwira ko yita ku bana be."

Akomeza avuga hari abagiye kurerwa na nyina wabo bivanayo ati:"Hari abagiye kurerwa na nyina wabo bivanayo       kubera kubakangara bashaka gukwepa ishuri".

Akomeza avuga ko abana bato bagiye kwa nyina wabo bakahanga,gusa bakwepa bagiye kureba bakuru babo.

UMURUNGA.Com twashatse kumenya icyo Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bagiye gukora kuri iki kibazo nti byadukundira kuko inshuro zose twahamagaye Umuvugizi w'umujyi wa Kigali Emma Claudine Ntirenganya ntiya twitwabye ndetse n'ubutumwa twamwandikiye twamaze gutunganya iyi nkuru atarabusubiza.

Ni mu gihe kurundi ruhande abaturage bamwe batiyumvisha ukuntu abana bananiranwa n'imiryango ( banyinawabo nyirakuru na nyirarume) bakarerwa n'umugabo wa nyina nawe ukora avuye gushakisha, bagasaba ko bashakirwa,abo kubitaho hato bakaba batakaza amashuri bakaba bajya mu muhanda.






www.umurunga.com/ Gilbert IFASHABAYO 

Previous Post Next Post

نموذج الاتصال