Abarimu bafite ubwoba kubera impinduka ziri mu itangwa ry'amanota y'imihigo

 Hashize igihe abarimu bashinja bamwe mu ba Diregiteri gutanga amanota y'imihigo bashingiye ku kimenyane cyangwa ubucuti kandi ayo manota ariyo agenderwaho hatangwa ishimwe (Bonus) bityo abarimu nti bishimire uko byakorwa, Minisiteri y'uburezi ifatanyije na STARS,IPA na Guide bazagira uruhare mu itangwa ry'amanota y'imihigo guhera 2025-2026.



Imihigo y’umwarimu igizwe n’ibice 5 by’ingenzi  bizajya bigenzurwa mu gutanga amanota y’imihigo. Igice cya mbere ni kwitabira akazi (Presence),igice cya kabiri ni gutegura amasomo(Preparation) igice cya gatatu ni uburyo bwo kwigisha(Pedagogy) igice cya Kane ni kwitabira CAMIS naho igice cya Gatanu Iterambere ry’imyigire y’abanyeshuri. Muri rusange ijanisha ry’amanota ya mwarimu azabarwa 

Kwitabira akazi ,gutegura amasomo , kwigisha, no kwitabira ikorana buhanga rya  CAMIS = 50%

Imitsindire y’abanyeshuri nayo izaba ifite amanota = 50%

Abazasuzuma ko byakozwe bagatanga amanota 

Umuyobozi w’ishuri azasuzuma kwitabira akazi, gutegura amasomo,n’imyigishirize ya mwarimu.

NESA na MINEDUC bazagenzura kwitabira  CAMIS n’imitsindire y’abanyeshuri (learning gains)

Kwitabira akazi kwitabira ku ishuri

Umuyobozi agomba kugenzura buri munsi kwitabira akazi ibimenyetso (Present) yaje, (Absent) ntiyaje, (Excused) ntiyaje afite impamvu, (Unexcused) ntiyaje nta mpamvu imwe mu mpinduka ni uko umwarimu ukererewe  iminoto 15 kuzamura  abarwa nk’udahari kandi muri sitati  y’ihariye ivuga ko utaye akazi ntaruhushya, ahanwa.


Kwitabira mu cyumba cy’ishuri

Buri cyumweru habaho igenzura ritunguranye, rikorwa nibura rimwe ku mwarimu buri cyumweru.Ibyo bareba: Niba ari kwigisha, Niba ari mu cyumba gikwiye yagombaga kwigishamo,Niba adahari nta mpamvu.


Uko amanota ya Presence abarwa

Babara ijanisha ry’iminsi yitabiriye,bafata impuzandengo y’ibihembwe.bihindurwa amanota 0–100. Gutegura amasomo 

Ibisabwa ku mwarimu

agomba kugira Lesson plan yuzuye mbere yo kwigisha. 

Uko isuzuma rikorwa rikorwa mu buryo butunguranye buri cyumweru, Umuyobozi yandika: niba lesson plan ihari niba ituzuye n’Impamvu kwinjiza muri CAMIS

Umuyobozi yandika niba yasuzumye,niba lesson plan ihari n’Itariki uko amanota abarwa,babara ibyumweru lesson plan zabonetse,bagafata impuzandengo y’ibihembwe, bihindurwa amanota.

Uburyo bwo kwigisha isuzuma rikorwa rimwe buri gihembwe. 

Ibice 6 bisuzumwa 

Intego z’isomo ,gutanga amasomo neza,gupima ubumenyi bw’abanyeshuri, gushishikariza abanyeshuri,umuco n’imyitwarire mu ishuri no gufasha abanyeshuri bafite intege nke.

Amanota

Amanota atangwa hagati ya: 0 – 3

0 = Nta bushobozi, 1 = Biracyatera imbere, 2 = Birahagije, 3 = Byiza cyane


Kwinjiza muri CAMIS

Ku mpera z’igihembwe, Umuyobozi yuzuza ifishi yandika ibisobanuro by’isuzuma uko amanota abarwa, hafatwa impuzandengo y’amanota ya buri gihembwe, hagafatwa impuzandengo y’umwaka, ndetse bihindurwa amanota.

Menya ibyo umwarimu wakerere iminota 15 ibihano azafatirwa biteganywa na Sitati igenga abarimu aho azahanwa.

ITEKA RYA MINISITIRI W’INTEBE No 033/03 RYO KU WA 12/11/2024 RISHYIRAHO SITATI YIHARIYE IGENGA ABAKOZI B’AMASHURI Y’UBUREZI BW’IBANZE

Ingingo ya 64: Kugawa Umukozi ahanishwa igihano cyo kugawa iyo:

(a) asibye akazi umunsi umwe nta ruhushya yahawe.



Abarimu bakomeje kwibaza niba akererewe iminota afatwa 15 nk’uwasibye nta ruhushya kandi hashobora kubaho impamvu zatuma akerererwa ariko akaza, babifata nko gushaka kubateranya na bamwe mu ba Diregiteri basanzwe bazengereza abarimu bikazatuma bazirikanwa,cyangwa bafatirwa ibindi bihano kuko hari aho usanga Diregiteri ahindura amasaha yagenwe yo kugera mu kazi mu rwego rwo kugirango abahane nk'abakerewe.

Ibi bijyanye n’izi mpinduka ubwoba nibwose kuko ahavugwa ko umwarimu agomba kujya mu ishuri yateguye bivuze ko niba umwarimu afite ibyumba umunani ageramo,asabwa ko yategura amaso umunani bakagaragaza ko bizabangamira ireme ry’uburezi kuko utategura ayo masomo ngo unigishe n’izindi raporo baba basabwa za burimwanya.

Bavuga ko batewe impungenge ko iyo uteguye iziri munsi yizo wasabwaga ahabwa zero, asabwa kuzuza gusa.

Hari abavuga ko mwarimu aramutse ateguye ayo masomo atabona uko yigisha bati :Gutegura isomo muri lesson plan yaburi period ntabwo byoroshye biramutse ariko bikozwe nizo zizakorwa gusa pee kwigisha bizagorana.!”


Abarimu basanga barigusabwa ibintu byinshi kubihuza no kwigisha bigoranye, kandi biherekejwe ni igitutu cy'amanota y'imihigo asabwa mu itangwa ry'ishimwe rya buri mwaka rizwi nka Bonus.


www.umurunga.com /IFASHABAYO Gilbert

Previous Post Next Post

نموذج الاتصال