Gicumbi: Gitifu wafungiye umusaza n'umukecuru mu biro yahagaritswe

Amakuru mashya aturuka mu karere ka Gicumbi avuga ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyandaro mu murenge wa Ruvune yahagaritswe kuri izo nshingano.

Ni nyuma y'uko afungiye umusaza n’umukecuru mu biro by’Akagari ubwo bari bagiye kwishyura ibirimo igare bikekwa ko byibwe n’umwana wabo.

Yabafungiranye nyuma yo kutemera amafaranga make bari bazanye ngo bishyure igice cy’indishyi.

Amakuru mashya avuga ko ubuyobozi bw'Akarere bwamaze kumuhagarika mu nshingano kandi ko aza no gukurikiranwa.

Ahagaritswe nyuma y'uko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana amunenze, avuga ko ibyo yakoze biri gukurikiranwa.

Previous Post Next Post

نموذج الاتصال