Polisi y'u Rwanda ku bufatanye n'izindi nzego n'abaturage barashakisha umugabo wo mu Karere ka Huye, ukekwaho kwica umuturanyi we wari uje kubakiza ubwo yakimbiranaga n'umugore we.
Ibi byabereye mu Karere ka Huye, Mu Murenge wa Karama, Akagari ka Kabingo ho mu Mudugudu wa Nyesonga.
Amakuru avuga ko uyu mugabo witwa Habimana Jean de Dieu wari uzwi ku izina rya Nyiramuhari uri mu kigero cy’imyaka 37 y'amavuko yari arimo akimbirana n’umugore we mu rugo, umuturanyi we uri mu kigero cy’imyaka 70 y'amavuko aza kubakiza, uriya mugabo aramutema amukometse bikomeye akoresheje umuhoro, ari nabyo byamuviriyemo kwitaba Imana.
CIP Kamanzi Hassan, Uvugira Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, yavuze ko Aya makuru akimara kumenyekana, uwakomerekejwe yahawe ubufasha akajyanwa kwa muganga ariko bikarangiye apfuye.
Ati: "Ukekwa ntitwahise tumubona gusa Polisi ifatanyije n’izindi nzego ndetse n’abaturage turi kumushakisha."
Polisi yaboneyeho kwibutsa abaturage kwirinda ibikorwa by’urugomo kuko bihanwa n’amategeko, ivuga ko ahashobora kuvuka amakimbirane bakwihutira kwegera inzego z’ubuyobozi na Polisi ayo makimbirane agakemurwa mu buryo buboneye. (UMUNOTA)
