Mu murongo uhamye wo guhindura no kongera kubaka Leta mu buryo budasubirwaho, umutwe wa AFC/M23 ukomeje gushimangira gahunda yo gutegura no kubaka abayobozi bashya bafite icyerekezo ugaragaza nk’ishingiro ry’impinduka urimo.
Ibi byagaragariye mu gutangiza ku mugaragaro icyiciro cya mbere cyiswe INTAKE001 “Uongozi Bora” (imiyoborere myiza), kigamije kongerera imbaraga inzego z’ubuyobozi mu bice ugenzura.
Nk’uko byatangajwe, na Lawrence Kanyuka uvugira uyu mutwe, abantu 395 batoranyijwe mu nzego za politiki n’ubuyobozi bw’ibanze bahawe amahugurwa avugwa ko yari akomeye, agamije kubaha ubumenyi n’ibikoresho bizabafasha gushyira mu bikorwa gahunda yo kuvugurura imiyoborere.
Icyo cyerekezo kirimo guca ukubiri n’imikorere mibi, gusubizaho ububasha bwa Leta, guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, ndetse no kurwanya imico ivugwa ko yagiye igira ingaruka mbi ku miyoborere ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umuhango wo gusoza ayo mahugurwa wabaye ku wa Kane, tariki ya 23 Mata 2026, ubera mu kigo cya Kanombe giherereye mu karere ka Rutshuru. Wayobowe n’Umugaba Mukuru w’ingabo za AFC/M23 zizwi nka ARC, Général Major Sultani Makenga. Witabiriwe kandi n’Umunyamabanga Uhoraho Benjamin Mbonimpa, Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru Bahati Musanga Erasto, hamwe n’abandi bayobozi bakuru ba gisirikare.
Mu ijambo rye, Général Major Makenga yashimangiye ko abarangije amahugurwa bagomba guhita bashyira mu bikorwa ibyo bize, bakabikora bashyira imbere inyungu z’abaturage. Yavuze ko aba bayobozi bashya bagize urufatiro rw’ibyo umutwe uvuga ko ari “ubwigenge nyabwo” n’iyubakwa rirambye ry’igihugu.
Yagize ati: “Ntabwo tukiri mu gihe cy’amasezerano, ahubwo turi mu gihe cy’ibikorwa bifatika bigirira akamaro abaturage.”
Abasoje aya mahugurwa na bo bagaragaje ko biteguye gutangira inshingano zabo, biyemeza gushyira mu bikorwa ideoloji y’impinduka ivugwa ko ishyigikiwe na AFC/M23, mu rwego rwo guteza imbere imiyoborere n’imibereho y’abaturage mu bice igenzura.




