Mu Karere ka Nyagatare haravugwa inkuru y'iyirukanwa ry'umuyobozi w'ishuri rya Rubira II riherereye mu Murenge wa Rwimiyaga, azira kwiba ibiryo byagenewe gutekerwa abanyeshuri.
Amakuru avuga ko uyu muyobozi yirukanwe ku kazi ke azira kwiba ibiryo by'abanyeshuri, mu gihe yiteguraga kwakira ibindi biryo bizakoreshwa mu gihembwe cy'agatatu cy'umwaka w'amashuri 2025/2026.
Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry, uhamya ko uriya muyobozi yari yarasigaranye ibilo 460 by'ibiribwa (byasagutse mu gihembwe cya kabiri) mu gihe yiteguraga kwakira ibindi, ibyasigaye mu bubiko akabigurisha nyuma aza gytahurwa.
Yagize ati: "Uriya muyobozi w’ishuri yafashe ibiribwa bari bagiye kohererezwa agurisha ibyarimo kugira ngo azakomereze kuri sitoke nshya.Ubusanzwe iyo ibigo bigenerwa ibiribwa hashingirwa ku mibare y’abana bafite n’iminsi bazabikoresha."
Akomeza avuga ko bikekwa ko kuba yarabisaguye yaba yarabikoreye ubushake akajya agaburira abana bike, kugira ngo bizasaguke abigurishe.
Akomeza agira ati: "Mu gihe hari ibyasagutse mu buryo busanzwe bigomba kubikwa bikazakoreshwa igihembwe gikurikiyeho. Kuba rero uyu muyobozi atinyuka kubigurisha twahise tumuhagarika ku kazi mu gihe izindi nzego na zo zikurikirana iki kibazo."
Meya yaburiye abandi bayobozi b'ibigo by'amashuri, abasaba kwirinda gukora ibikorwa nk'ibi kuko ababikora batazihanganirwa.
Ati: "Ntabwo ubuyobozi bwakwihanganira abantu b’akaboko karerekare. Niba uhawe gucunga umutungo w’ikigo ukwiye kurangwa n’ubunyangamugayo. Dukosore imikorere kugira ngo tugere neza ku nshingano tuba twashinzwe kandi dufitiwe icyizere."
Ku ruhande rw'undi muyobozi w'ikigo cy'ishuri waganiriye na IMVAHO NSHYA dukesha iyi nkuru, avuga ko ibyokozwe na mugenzi wabo bidakwiye, bityo akwiye kunengwa.
Yagize ati: "Ntabwo ari byiza ibyo yakoze. Hari abateshuka ku nshingano bagashukwa n’ibyo bashinzwe gucunga bakabyigabiza ariko ntibikwiye. Najya inama yo kwirinda ibikorwa byatugonganisha n’amategeko cyane ko biriya bifatwa nko kunyereza umutungo biganisha ku byaha."
Ubusanzwe ibigo by'amashuri bigenerwa ibyo kurya muri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri (school feeding), bityo abayobozi basabwa kugokoresha neza ibyo bahabwa kugira ngo iyi gahunda igende neza.
