Mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Ndego mu Kagari ka Kiyovu, ho mu mudugudu wa Humure inyuma y'uko imvura yasenye ishuri ryitwa EP Amahoro ADEPR, Abanyeshuri bubakiwe ihema ryo gukoreramo ibizami nyuma y'uko amashuri asenywe n'imvura.
Hakaba harasenyutse ibisenge by'ibyumba by'amashuri 6 hakomerekeramo umwana umwe wakomeretse mu mutwe,akaba yagejejwe kwa muganga aravurwa arataha.
Amakuru nuko hanagurutse n'igisenge cy'urusengero rwa ADEPR narwo ruri muri uyu mudugudu wa Humure.
Umurunga.com twashatse kumenya ikigiye gukorwa tuvugisha Umuyobozi w'akarere wungirije w'Agateganyo HIGIRO Jules butumwa yaduhaye yagize ati:''Yego imvura yaguye tariki 18/03/2026 yarimo umuyaga mwinshi yashenye ibyumba 6 by'amashuri ya EP Amahoro, iherereye mu Murenge wa Ndego, na bureau ya Headmaster''
Twashatse kumenya ikigiye gukorwa mu gihe abana bari mubizamini bisoza igihembwe cya Kabiri maze atubwirako abanyeshuri bashakiwe aho gukorera ibizamini Higiro Jules yagize ati:''Abana bubakiwe ihema bakoreramo ibizamini, bizarangira ku wa mbere 23/3/2026. Bakazagaruka kw'ishuri amashuri amaze gusanwa''.
Umwana wakomerekeyemo yavuze ko yavuwe agataha ati:'' Umwana yakomeretse mu buryo bworoheje, yajyanwe kwa muganga aravurwa ahita ataha, ubu ameze neza.''
Twashatse kumenya impamvu hangiritse amashuri bigaragara ko ari yubatswe vuba niba yarubatswe nabi agira Higiro Jules ati:"Amashuri yari yubatswe vuba na Leta ntacyo yabaye, ayasenyutse yaramaze igihe yubatswe n'umufatanyabikorwa wa ADEPR. Iryo shuri nirya ADEPR, ariko igafatanya na LETA.
Mu butumwa agenera abaturage b'A karere ka Kayonza muri ibi bihe y'imvura yagize ati:''Ubutumwa nuko abaturage, bose muri ibi bihe by'imvura bite ku nyubako zabo zifungwe neza ndetse izi taziritse zikazirikwa neza, ibisenge byazo bigakomezwa".
![]() |
| Urusengerero rwa ADEPR narwo rwangiritse |
![]() |
| Amashuri yangiritse ni 6 |
www.umurunga.com/ Gilbert IFASHABAYO


