Mu Karere ka Rwamagana umurenge wa Muyumbu mu Kagari ka Bujyujyu kuri GS Bujyujyu haravugwa inkuru y'umwarimu wafunzwe azira inguzanyo izwi nka Bank Lambert.
Amakuru agera ku umurunga.com avuga ko uyu mwarimu usanzwe akora kuri GS Bujyujyu yafunzwe kuwa Kabiri tariki17 Werurwe 2026 azira guhabwa inguzanyo ya Lambert agahabwa amafaranga million imwe(1 000,000frw) akazishyura million eshatu (3 000,000frw).
Ingingo ya 324: Kubonerana undi kubera intege nke
Umuntu wese ubonerana undi, kubera intege nke,irari,ubukene cyangwa ubujiji bwe, akamukoresha,abyigiriye cyangwa abigiriye undi , amasezerano y'urwunguko cyangwa y'indi yezandonke birengeje urwunguko rusanzwe,ashingiye ku mwenda amuhaye,cyangwa ku masezerano yandi arebana n'umutungo utimukanwa cyangwa wimukanwa amuhaye,ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza kumyaka ibiri (2) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda kuva kubihumbi magana abiri (200,000frw) kugeza kuri miliyoni imwe( 1000,000frw) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Umurunga.com twashatse kumenya iby'aya makuru tuvugisha Umuvugizi wa RIB murangira Murangira B Thierry nti byadukundira n'ubutumwa twamwandikiye twamaze gutunganya iyi nkuru atarabusubiza.
Mu gihe yagira icyo itangaza ku ifungwa ry'uyu mwarimu tukaba twayigarukaho,akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nzige.
Ni mu gihe abaduhaye aya makuru bibaza impamvu uwamuhaye iyi nguzanyo we atatawe muri yombi ngo nawe abibazwe.
