Mu Rwanda hafi kimwe cya kabiri cy'abanyeshuri biga mu mashuri adahuje n'imyaka bafite

 


Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko hari intambwe imaze guterwa mu kongera umubare w’abana bitabira amashuri, nubwo hakiri imbogamizi ku bana batiga mu byiciro bihuye n’imyaka yabo. Ibi byagaragaye mu ibarura ryakozwe mu mpera z’umwaka w’amashuri wa 2024/2025.

‎Aya makuru yashyizwe ahagaragara ku wa Mbere tariki ya 30 Werurwe, mu nama yahuje inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’iterambere ry’uburezi. Muri iyo nama, hanagarutswe ku rwego uburezi bugezeho kuva ku mashuri y’incuke kugeza ku mashuri makuru.

‎Imibare ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko mu Rwanda habarurwa abanyeshuri barenga miliyoni 4.5, bangana hafi na kimwe cya gatatu cy’abaturage bose. Nubwo 92% by’abana bagejeje igihe cyo kwiga bari mu mashuri, abiga mu byiciro bijyanye n’imyaka yabo ni 61% gusa.

‎Minisitiri w’Uburezi yavuze ko kuba abana benshi bari mu mashuri bishimishije, ariko ko bikiri ngombwa gushyira imbaraga mu gutuma biga mu byiciro bihuye n’imyaka yabo. Yashimangiye ko umwana adakwiye kwiga gusa, ahubwo akwiye no gutera imbere mu cyiciro gikwiye.

‎Ku rwego rw’amashuri y’incuke, abana bafite imyaka hagati ya 3 na 5 bayigamo bangana na 67%, ariko abiga mu byiciro bijyanye n’imyaka yabo ni 50.7%. Mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, abafite imyaka 12 kugeza kuri 14 biga bangana na 60%, ariko abiga mu byiciro bihuye n’imyaka yabo ni 15% gusa.

‎Ku cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye (A Level), abanyeshuri bafite imyaka 15 kugeza kuri 17 biga bangana na 37.1%, naho abiga mu byiciro bijyanye n’imyaka yabo ni 9.5%. Ibi bigaragaza ko ikibazo cyo gusubira mu byiciro byo hasi kikigaragara cyane.

‎Minisiteri y’Uburezi yanagaragaje ko ubucucike mu mashuri bukiri ikibazo, cyane cyane mu mashuri y’incuke n’abanza. Nubwo hari amashuri menshi arimo ay’incuke arenga 4,200, abanza arenga 4,000, ayisumbuye hafi 2,000 n’aya TVET arenga 500, haracyari urugendo rwo kugabanya ubucucike no kuzamura ireme ry’uburezi.

Previous Post Next Post

نموذج الاتصال