Mu Karere ka Bugesera haravugwa inkuru y'umugabo witwa Ntawumenyumunsi Jean Paul, ukekwaho kwica umugore we n’umwana w’uruhinja ufite ukwezi kumwe n’iminsi ibiri.
Bikekwa ko ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere Taliki 20 Mata 2026, mu Mudugudu wa Rugari, Akagari ka Rugunga mu Murenge Mwogo.
Amakuru avuga ko bikimara kuba uyu mugabo yagumye iruhande rw'imirambo, kugeza inzego z'umutekano zije kumusohora.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mwogo, Mushenyi Innocent, yemereye Umuseke ko ibi byabaye.
Yagize ati: "Nyakwigendera yitwa Niyitegeka Gaudence w'imyaka 22 y'amavuko n'umwana we w'ukwezi kumwe n'iminsi ibiri. Nta makimbirane bari bafitanye, turindiriye ibiva mu iperereza kuko ukekwaho icyaha yafashwe."
Uyu muyobozi yibukije abaturage ko bakwiye kubana mu mahoro, bubahana kandi bagatangira amakuru ku gihe.
Ati: "Iperereza riracyakomeje kuko ubu niho tukiri, hari na RIB nyiri ubwite ashobora kuza kugaragaza icyabimuteye kuko kugeza ubu ntacyo aravuga."
Ubwicanyi hagati y’abashakanye, ni ikibazo kigira ingaruka ku muryango by’umwihariko abana, iyo umubyeyi umwe yapfuye undi na we agafungirwa icyo cyaha yakoze.
