Karongi: Inkangu yahitanye abamotari babiri, umugenzi arakomereka



Imvura nyinshi yaguye mu Karere ka Karongi yateje inkangu ikomeye yafunze umuhanda, ndetse igwira abantu batatu barimo abamotari babiri n’umugenzi umwe, birangira abo bamotari bitabye Imana, umugenzi arakomereka bikomeye.
‎Ibi byabereye mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Byogo mu Murenge wa Mutuntu, ku wa 26 Werurwe 2026 ahagana saa tatu z’ijoro. Iyo mvura yari imaze amasaha menshi igwa muri ibyo bice.
‎Amakuru agaragaza ko imvura yatangiye kugwa kuva saa moya z’umugoroba kugeza saa tanu z’ijoro, bivugwa ko ariyo ntandaro y'iyo ntandaro y'iyo nkangu yahitanye abo bamotari .
‎Abitabye Imana ni Imanirafasha Diedonné w’imyaka 23 na Ishimwe Chance, bombi bari batuye mu Kagari ka Gasharu. Umugenzi wakomeretse, we yitwa Harerimana Joseph w’imyaka 42, kuri ubu uri kuvurirwa mu Bitaro Bikuru bya Kibuye.
‎Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mutuntu bwihanganishije imiryango yabuze ababo, bunasaba abaturage gukomeza kwitwararika muri ibi bihe by’imvura nyinshi. Bwibukije abaturage ko ubutaka bwamaze gusoma, bityo hakenewe kongera ingamba zo kwirinda ibyago byaterwa n’inkangu.
‎Ibi bibaye mu gihe ikigo cy’iteganyagihe cyatangaje ko imvura izagwa muri uku kwezi kwa Werurwe 2026 ishobora kurenza isanzwe, bigatuma hiyongera ibyago by’ibiza. Hari gashize iminsi mike ako karere kibasiwe n’inkangu, kuko no mu minsi ishize indi nkangu yahitanye abantu mu Murenge wa Gashari.
Previous Post Next Post

نموذج الاتصال