Amerika yashyizeho igihembo cya miliyoni 10$ ku muntu watanga amakuru ku Muyobozi Mukuru mushya wa Iran

 United States yatangaje ko yashyizeho igihembo cya miliyoni 10 z’amadolari ku muntu watanga amakuru yizewe ashobora gufasha kumenya aho aherereye cyangwa amakuru ajyanye n’umuyobozi mukuru mushya wa Iran.



Ibi bibaye mu gihe amakimbirane n’intambara bikomeje gukaza umurego hagati ya United States, Israel na Iran mu karere ka Middle East.

Amakuru kandi avuga ko Ali Larijani, umwe mu bayobozi bakomeye muri Iran, nawe yashyizwe ku rutonde rw’abantu bashakishwa amakuru kuri bo, nubwo akomeje kugaragara mu ruhame mu bihe bitandukanye.

Ni mu gihe Iran iherutse kubona umuyobozi mukuru mushya, Mojtaba Khamenei, washyizwe kuri uwo mwanya nyuma y’urupfu rwa se Ali Khamenei wapfiriye mu bitero by’intambara. 

Abasesenguzi bavuga ko gushyiraho icyo gihembo ari igice cy’ingamba za Amerika zo kongera igitutu kuri Iran, mu gihe intambara n’amakimbirane bikomeje kongera ubukana mu karere.

Previous Post Next Post

نموذج الاتصال