Biravugwa ko igihugu cy’u Bubiligi cyamaze guha intwaro nyinshi u Burundi, bivugwa ko ari umugambi mugari wo kugaba igitero ku Rwanda.
Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga, umujyi wa Bruxelles ngo wasabye ubuyobozi bw’i Gitega ubufatanye muri uwo mugambi, hagamijwe guhindura ubutegetsi bw’u Rwanda, ndetse ngo ubuyobozi bwa Perezida Évariste Ndayishimiye ngo bwaba bwarabyemeye.
Bivugwa kandi ko kugira ngo uwo mugambi uzagerweho, u Burundi bwasabye ubufasha burimo intwaro zigezweho n’uburinzi bwo mu kirere. Mu byo bwahawe harimo intwaro zitandukanye, zirimo izari zisanzwe zibitse igihe kirekire.
Muri izo ntwaro, harimo indege zitagira abapilote (drones) zivugwa ko ziri mu bihumbi bitanu, ndetse n’imbunda ziremereye. Nanone ngo u Burundi bwateguye abasirikare bagera ku bihumbi 50 bazifashishwa muri uwo mugambi.
Aya makuru anavuga ko hari n’ibindi bihugu bivugwamo kugira uruhare muri uwo mugambi, birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Tanzania, Angola na Afurika y’Epfo.
Byongeye kandi, bivugwa ko Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Congo ateganya kwisubiza imijyi ya Goma na Bukavu, imaze igihe igenzurwa n’umutwe witwaje intwaro wa AFC/M23, kugira ngo izifashishwe muri uwo mugambi.
Hari kandi amakuru avuga ko Ambasaderi w’u Burundi i Bruxelles, Thérence Ntahiraja, ari gukusanya abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda baba mu Bubiligi, hagamijwe ko na bo bazagira uruhare muri uwo mugambi. (Bwiza)
