Mu Karere ka Nyabihu ,Umurenge wa Rambura , mu Kagari ka Kibisabo,hari amakuru y'umunyeshuri wakuyemo inda ,ndetse ikamugwa nabi, yamenyekanye ahagana saa yine na mirongo itatu (22h30) z;ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki 18 Werurwe 2026 kuri Kibisabo TSS.
Abatuye mu gice icyo kigo giherereyemo bavuga ko abashinzwe imyitwarire y'abanyeshuri(Animateur na Animatrice) bahise batabwa muri yombi,uwo munyeshuri w'imyaka 20 agahita ajyanwa kwa muganga kugira ngo yitabweho n'abaganga.
Umuyobozi w'ishuri rya Kibisabo Ntamugabumwe yameje ayamakuru ati:''Nibyo koko ,uyu munyeshuri wari mu wa 6 wisumbuye mu Ishami ry'ubuvuzi bw'amatungo,yararaga hejuru ku gitanda kigerekeranye,nta na rimwe yagaragaweho ikimenyesho cy'uburwayi cyangwa atwite,bavuye muri mu gusubiramo amasomo(Etude),bagenzi be bahuruje bavuga ko uwo mukobwa ari gutaka cyane kubera imihango".
Ntamugabumwe yakomeje agira ati:"Muganga aheze azi ko agiye kumujyana kwa muganga bisanzwe ,asanga amaraso menshi ndetse duhita tubona indobo mu bukarabiro,yarimo uruhinja rutwikirije imyenda,ariko mu kurukangura basanga rwapfuye. Muganga yihutiye gutabara uwo munyeshuri kuko yari afite ikibazo cy'ingobyi ya nyuma yari itarasohoka , bamufasha kuyikuramo maze ajyanwa kwitabwaho ku kigo Nderabuzima cya Birembo,uruhinja rujyanwa mu buruhukiro".
Uyu munyeshuri wakuyemo inda bivugwa ko akomoka mu Murenge wa Shyira, Akagari ka Mutunda.
Uyu muyobozi ahamya ko batunguwe no gusanga atwite ,kuko atigeze akorora,nta gicurane cyangwa ubundi burwayi ,ndetse ko n'ababyeyi be ubwo bari bamaze kubimenyeshwa batunguwe,cyane ko ubwo yari mu biruhuko by'igihembwe cya mbere nta wamenye ko atwite, gusa bihutiye kuza kumurwaza aho ari kwa muganga.
Mu butumwa bw'uyu muyobozi ,yagaragaje ko hari ingamba bagiye gufata zirebana no gukurikirana ubuzima bw'abanyeshuri ati: Tugiye gufayta ingamba zo gukurikirana umunota kumunota nibiba ngombwa tujye tubapimisha inda bagitangira igihembwe,kugira ngo tumenye ubuzima bwabo''.
Ibisa nk'ibibyabereye kandi mu ishuri ryisumbuye rya G.S Camp Kigali riherereye mu karere ka Nyarugenge ,aho umunyeshuri w'imyaka 16 wigaga mu mwaka wa kane w'amashuri yisumbuye (S4HGL) abyariye mu mu kigo cy'ishuri nta n'umwe wari warigeze abikeka mu kigo cyangwa ababyeyi be.
Imibare y'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) mu bushakashatsi bwa DHS7 buheruka bwerekanye ko mu mashuri yisumbuye abangavu 4% baterwa inda.
src:KigaliToday

