Mu
karere ka Nyanza Umurenge wa Busoro ninde uzacyemura ibibazo uruhuri muri EP
Kigali mugihe abarimu bikanga kubera
imvugo zikarishye bavuga zikoreshwa n'umuyobozi w'ishuri.
Nyuma
y'inkuru yavugaga amakimbirane hagati ya Diregiteri wa EP-KIGALI n'abarimu ba umunani
Umuyobozi w'Umurenge wa Busoro yari yavuze ko bagiye kubikemura aya makimbirane
ndetse n’umukozi Ushinzwe uburezi mu murenge yagiye avuga ko bari kubyitaho
bagiye gukemura ibibazo byari bihari,nyamara kugeza magingo aya hari
amakimbirane agenda yiyongera umunsi ku munsi.
Nyuma haje
kuvuka ikibazo cy'ababyeyi basabwe amafaranga 500 frw kumwana yitwa ayimpapuro
akunze kutavugwaho rumwe hirya nohino mu gihugu. Aya mafaranga yarasabwe nyamara
ibizamini byandikwa ku kibaho ababyeyi bakibaza irengero ryayo nk'uko ahenshi umwana atanga 1500 kumwaka ukabura ibyakozwe.
Amakuru UMURUNGA.com twamenye nuko uyu Diregiteri ISHIMWE Emmanuel yategetswe kuyasubiza ababyeyi amafaranga yari yarishyuje. Ibibazo biri muri iki kigo cya EP Kigali biterwa n’imibanire mibi y’Umuyobozi w'ishuri Nishimwe Emmanuel n’abarimu ayobora kugeza ubwo yakuyeho akanama kose ka Discipline ahita ashyiraho agashya yishakiye nk'uko bivugwa.
Amakuru
avuga ko yashyizeho abo ashaka
bazamufasha kwikiza abo yumva adahuza
nabo adashaka, byabereye mu nama Umuyobozi w'ishuri ISHIMWE Emmanuel
yakoresheje kuwa 30 Mata 2026 kuva
9:00-12:00 , bivugwa ko yabikoze
Ntayindingingo yifashishije yaba sitati yihariye igenga abarimu maze
asesa akanama ka discipline.
Bamwe mu
baduhaye amakuru bavuga ko mu matora
hari abo yabujije ko batemerewe gutora cyangwa gutorwa yagize ati:’’
Ntabwo tuzi impamvu yakuyeho akanama ka ka discipline, gusa yajyaga ashaka ko bakurikirana
Secretary akabaha amabaruwa amusaba ubusobanuro( Demande)
yamuhaye ngo bayigeho ,babaza ushinzwe uburezi mu murenge akababwira ko
babishyikirije Akarere bo ntaburenganzira bifite,bakabireka.
Akomeza
avuga ko yahise abakuraho akanama ka Discipline ati :’’Ubwo yabakuyeho avuga ko
inshingano zabo zabananiye ibyo yabashyikirije
batabinoza”.
Bavuga ko nyuma
yibaruwa yagaragaye mu itangazamakuru
abarimu basaba abayobozi kurenganurwa Umunyamabanga
Nshingwabikirwa w’Umurenge wa Busoro yari yabikimuye bamusaba ko atagomba
gucamo abarimu ibice.
Kubijyanye
n’amafara yatswe ababyeyi we yita ayimpapuro Umugenzuzi w’uburezi we yari
yamusabye kuyasubiza ababyeyi kuko bandika ku kibaho.
Bati :”Natwe
twarabyumvuse ko bamusabye kuyasubiza ndetse yari yatangiye kuyashaka ntabwo
tuzi impamvu atarayasubiza ababyeyi”.
Abarimu basaba
ko ibi bazo byakemuka bagakora batuje bati:"Mutubarize Inzego bireba zidutabare
kuko Diregiteri wacu atangiye gukoresha imvugo zidukura imitima agira ati
"Ndaje nkwereke ikivura inturo amabinga!" Nyamuneka
duhora dutakamba akarere kacu ka Nyanza gashaka kaza iwacu kakadutabara pe hakiri
kare."
Umurunga.com
twashatse kumenya niba koko akanama ka Discipline karavanyweho nuyu Diregiteri
ISHIMWE Emmanuel ahakana ibivugwa ko yaba yarasheshe akana ka discipline ati: Bakubwiye
se impamvu yabyo? Ntabaruwa yabyo se bahawe? Umuntu iyo ari mu kanama ka discipline
agenerwa, sitati iteganya ko atorwa na bagenzibe, atakubahiriza inshingano
umuyobozi ashobora kubatera ikizere niba umuntu akekwaho gukora ikosa ry’akazi,
ntabwo ari Diregiteri ufata umwanzuro niyo komite bakaba bafata imyanzuro kugihano
uwo mukozi yahabwa’’.
Akomeza
avuga ko iyo batubahirije inshingano batererwa ikizere ati:Iyo bibaye
inshuro eshatu enye,eshanu icyo gihe iyo manda yabo irangiye bakurwaho ikizere
ntibongere kwiyamamaza cyangwa kwamamazwa, manda yabo yarirangiye batowe 2023,
ntabwo begujwe bitandukanye no kuvuga ngo baregujwe, njye nkumuyobozi
ubishinzwe nabatereye ikizere hamamazwa n’abagenzi babo.’’
Kubijyanye
n’amafaranga yari yaratswe ababyeyi twifuje kumenya niba yaba yarayashubije
ati:’’ Ibyo ngibyo ni amatiku kandi mpora mbivuga, ngendera kumabwiriza
yabadukuriye.’’
Yakomeje
agira ati:’’Muri rusange mu gihugu twubahirize amabwiriza agenga umurimo mu gihe twagiriwe ikizere n’abagenzi
bacu tugihagararemo kuko ni tutubahiriza amabwiriza agenga umurimo tuzitwa
abafatanya cyaha duce akarenganeruswa n’ikimenyane’’.
Ese
sitati ivuga iki ku kanama ka Discipline?
Ingingo
ya 52: Igihe
abagize akanama gashinzwe gukurikirana amakosa yo mu rwego rw’akazi bamara ku
mirimo yabo Abagize akanama gashinzwe gukurikirana amakosa yo mu rwego rw’akazi
batorerwa manda y’imyaka itatu ishobora kongerwa inshuro imwe, uretse umuyobozi
ushinzwe uburezi, umuyobozi ushinzwe abakozi n’ubutegetsi, umugenzuzi uva mu
kigo gifite ubugenguzi bw’amashuri y’uburezi bw’ibanze mu nshingano n’umukozi
ushinzwe iby’amategeko mu Mujyi wa Kigali cyangwa mu Karere.
Kubyiki kibazo Nyuma twashatse kumenya icyo Akarere ka Nyanza kagiye gukora kuri iki kibazo Inshuro zose twahamagaye Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza Kajyambere Patrick ntiya twitabye ndetse n’ubutumwa twamuhaye kuwi Whatsapp ntiyadusubuza niko byagenze kumuyobozi Ushinzwe uburezi mu murenge wa Busoro Mirimo Jean Marie Vianney mugihe kurundi ruhande abayobozi bose birinze kugira icyo bavuga .
Ni mugihe aya makimbirane akunze kugaragara hirya nohino mu gihugu aho asanga umwuka mubi mu kigo bikagira ingaruka ku ireme ry’uburezi, bagasaba ko ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi bwibanze(REB) n’ikigo gishinzwe ubugenzuzi bw’amashuri (NESA) kugenzura imikorere n’imikoranire mu kuzamura ireme ry’uburezi.

