Leta ya Iran yatangaje ko ibiganiro by’amahoro yagiranye na Leta Zunze Ubumwe bwa Amerika mu murwa mukuru wa Pakistan, Islamabad, byabereye mu mwuka wuzuyemo kutizerana, urwicyekwe no gushidikanya.
Umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Iran, , yavuze ko bitari byitezwe ko impande zombi zahita zigera ku masezerano muri iyo nama imwe. Yavuze ko ibiganiro byabaye nyuma y’iminsi irenga 40 y’intambara Iran ivuga ko yahatiwe, ndetse no mu gihe gito nyuma y’uko hatangiye kubahirizwa agahenge hagati y’ibihugu byombi.
Ku ruhande rwa Amerika, Visi Perezida yatangaje ko kutagera ku masezerano ari inkuru mbi cyane kuri Iran kurusha uko ari mbi kuri Amerika. Mbere y’ibiganiro, Iran yari yaburiye Amerika ko igomba kwirinda gusaba ibintu irenze urugero.
Nubwo ibiganiro bitageze ku masezerano, Iran yavuze ko dipolomasi idashira, bityo ko bishoboka ko impande zombi zakomeza ibiganiro mu gihe kiri imbere.
