NIDA yibukije abatuye Kigali ko ibikorwa byo gufotora abashaka e-Indangamuntu bibura iminsi 8




Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Indangamuntu (NIDA) bwongeye kwibutsa abatuye Umujyi wa Kigali ko igikorwa cyo gufata amafoto ku bashaka Indangamuntu Koranabuhanga (e-Indangamuntu) kigeze ku musozo, kikaba gisigaje iminsi umunani gusa, bityo abaturage bakaba basabwa kwihutira gukoresha neza iyo minsi isigaye kuko ahafotorerwa ari henshi kandi habegerejwe.

‎Mu rwego rwo kurushaho korohereza abaturage no kugabanya ubukererwe bwagaragaraga mbere, NIDA yongereye ahakorerwa iki gikorwa hirya no hino mu Mujyi wa Kigali. Ibi byakozwe kugira ngo buri wese abone aho yifotoreza bitamugoye.

‎Nk’uko byatangajwe, iki gikorwa kizasoza ku itariki ya 2 Mata 2026 ku sites zose kiri gukorerwaho mu Mujyi wa Kigali. Nyuma y’iyo tariki, nta yindi gahunda yo kongera igihe iratangazwa kugeza ubu.

‎Umuyobozi Mukuru wa NIDA, Mukesha Josephine, yavuze ko bifuza ko iki gikorwa kirangira neza kandi mu buryo bwihuse, ariko bakemeza ko nta muturage ukwiye gusigara inyuma atarifotoje. Yavuze ko n’uwazacikanwa azakomeza gushakirwa uburyo bwo gufashwa.

‎Yongeyeho ko nyuma yo kurangiza ibikorwa byo gufotora mu Mujyi wa Kigali, abakozi bazimukira mu Ntara y’Iburasirazuba, aho bazatangirira mu turere twa Bugesera na Ngoma mu byumweru bya mbere, hanyuma bakomereze no mu tundi turere tuzagenda dutangazwa.

‎NIDA kandi yatangaje ko gahunda yo gufotora ku rwego rw’igihugu izakomeza kugeza buri wese afotowe. Hanateganywa gushyira ibikoresho byo gufotora ku biro by’imirenge kugira ngo serivisi izakomeze kuboneka hafi y’abaturage.

‎NIDA yibukije abaturage ko bidakwiye gudategereza iminsi ya nyuma, ahubwo ko bakwiye kujya bafata iya mbere bakihutira kwifotoza hakiri kare.

Previous Post Next Post

نموذج الاتصال