Agahenge katangajwe na Trump katumye akagunguru ka peteroli gasubira munsi ya 100$



Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byamanutse cyane nyuma y’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, atangaje ko Amerika na Iran bemeranyije guhagarika imirwano mu gihe cy’ibyumweru bibiri, ndetse ko inzira ya Hormuz igomba kongera gufungurwa.

‎Nyuma y'uko Trump atangaje ibi, amakuru avuga ko Brent crude Oil yagabanyutseho 13.3% igera kuri 94.76$ ku kagunguru, mu gihe peteroli icuruzwa muri Amerika yo yari imaze kugabanukaho hafi 15.2% ikagera kuri 95.79$ ku kagunguru.

‎Aka gahenge kabonetse nyuma y’uko Trump aburiye Iran ko igomba kuba yafunguye inzira ya Hormuz bitarenze ku wa 8 Mata 2026, kuko iyo nzira inyuzwamo 20% by’ibikomoka kuri peteroli bikoreshwa ku Isi.

‎Muri ubwo butumwa yatanze ku rubuga rwe rwa Truth Social ku wa 7 Mata, Trump yari yaburiye Iran ko azayigaba ho igitero gikaze niyanga kumvira ibyo yasabwe, akavuga ko ashobora kurimbura benshi muri iki gihugu.

‎Nyamara mbere y’uko nyirantarengwa Iran yari yahawe, Trump yatangaje ko ibiganiro byabaye ku bufatanye n’ubuyobozi bwa Pakistan byatanze umusaruro, maze yemera agahenge kagamije ko Iran yemerera ubwato butwara peteroli gukomeza kunyura muri Hormuz.

‎Umuyobozi muri Iran, Abbas Araghchi, nawe yahise atangaza ko igihugu cye cyiteguye gufungura inzira ya Hormuz, igihe ubwato buhanyura bwubahirije amabwiriza y’umutekano. Inzobere mu bukungu zemeza ko ibiciro bya peteroli bizakomeza kugabanuka mu gihe aya masezerano yo guhagarika intambara azubahirizwa.

Previous Post Next Post

نموذج الاتصال