Trump yahaye nyirantarengwa Iran bitaba ibyo akayirimbura

 


Donald Trump yongeye gukaza umurego mu magambo ye ku kibazo cya Iran, atangaza ko ishobora guhura n’ingaruka zikomeye nidakurikiza ibyo yasabwe ku bijyanye n’inzira ya Strait of Hormuz.

‎Trump yasabye Iran gufungura iyi nzira inyuzwamo igice kinini cya peteroli ijya ku masoko mpuzamahanga, ayiha igihe ntarengwa kigomba kurangira mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu Saa 2:00 ku isaha y’i Kigali.

‎Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social, Trump yavuze amagambo akomeye agaragaza ko ashobora gufata icyemezo gikomeye ku butegetsi bwa Iran, ashimangira ko bushobora gusenywa burundu.

‎Yagize ati nubwo atifuza ko ibintu bigera aho, bishobora kubaho bitewe n’uko Iran izitwara, ndetse yongeraho ko hashobora kuvuka ubuyobozi bushya butari ubwa kera, bushobora kuzana impinduka nziza.

‎Ibi byose birimo kuba mu gihe United Nations Security Council iri gutegura gutora umwanzuro ujyanye no gufungura inzira ya Hormuz, aho ibihugu bisabwa gufatanya mu buryo bwa gisirikare.

‎Hagati aho, amakuru agaragaza ko imirwano hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran ikomeje, aho ku wa Kabiri hagabwe ibitero ku bikorwa remezo birimo imihanda ya gari ya moshi n’ibiraro byo muri Iran.

Previous Post Next Post

نموذج الاتصال