Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice yagaragaje impungenge kuba abatanga amakuru ku hari imibiri y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi itaraboneka baragabanyutse,yongera gusaba abaturage kugira umutima wo kumva abayirokotse bakayatanga ngo babakize icyo gikomere.
Guverineri Kayitesi, yagaragaje ko ibikorwa byo gushakisha imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bihoraho ariko ko uruhare rw'abaturage ruri kugenda ruba ruke mu gutanga amakuru.
Yagize ati:'' Ibikorwa byo gushakisha imibiri y'abazize Jenoside ntabwo tubikora gusa mu gihe cy'iminsi 100 yo kwibuka ahubwo bihoraho.Ni igikorwa dukomeza gushishikariza abaturage kuko uyu munsi ubona gutanga ayo makuru bigenda bigabanuka .Ni yo mpamvu no mu biganiro bya Ndi Umunyarwanda tubikorera mu midugudu kugira ngo tubibasabe.''
Yakomeje agaragaza ko nibura abo mu mujyi bashobora kugorwa no kumenya amakuru y'aho imibiri itaraboneka iri kuko bagenda bimuka cyane ariko ko mu cyaro ho amakuru y'aho imibiri yagendaga ijugunywa haba hazwi asaba ko babafasha kubyumva.
Ati:'' Muzi abari abaturanyi banyu,muzi abo twashyinguye neza mu nzibutso n'abo tutarabonera imibiri yabo.Nyamuneka mureke twongere twisubireho kugira ngo twubake neza bwa bumwe bwacu bushyitse budafite akangononwa.Ufite amakuru ayatubwire.Ntitunagusaba kubivugira mu ruhame wakandika n'agapapuro ukabona akaduha amakuru.''
Kantama Dorothee uri mu barokokeye mu Ntara y'Amajyepfo, yabwiye RBA ko amaze imyaka 30 aterwa intimba no kuba ataramenya aho umubiri wa se wajugunywe.
Ati:'' Iyo ntekereje numva nakwishima ari uko mbonye umubiri wa papa wanjye.Iyo ngiye kwibuka nk'i Cyahinda hari abandi bahashyinguye ngira impungenge z'aho umubiri wa papa uri kuko abantu bavugaga aho yavaga n'aho yerekezaga nkavuga nti' ibyo ari byo byose bazi aho ari ni uko banze kuhambwira.''
Kantama akomeza avuga ko yababariye abamwiciye rwose ariko abasaba abinginga ko wenda bazashaka agapapuro bakagashyira munsi y'urugi iwe kariho aho se yajugunywe ariko akahamenya.
Kambayire Domina we yagize ati:" Nigeze kubwirwa inkuru n'abantu bari bataramenya ko Inkiko Gacaca zizaza bavuga ko umugabo wanjye yaguye ahitwa i Kayanza. Ikibazo ni uko bakimenya ko Inkiko Gacaca zaje baketse ko wenda bazababaza uwamwishe bahita babihagarika."
Impuguke mu by'imitekerereze ya muntu wigisha muri Kaminuza y'u Rwanda, Dr.Uwihoreye Chaste yavuze ko umuntu utabashije kubona umubiri w'uwe ngo awushyingure ahera mu rungabangabo two kwibaza niba yarapfuye cyangwa yarahunze bigatuma agira ihungabana rishobora no gushamikiraho izindi ndwara za hato na hato.
Src: igihe
