Bidatinze Gineya igiye kohereza abanyeshuri mu Rwanda

 Minisitiri w’Uburezi n’Ubushakashatsi muri Guinée, Dr. Diaka Sidibé, yatangaje ko abanyeshuri n’abashakashatsi bo muri icyo gihugu bagiye kujya baza kuvoma ubumenyi mu bya siyansi n’ikoranabuhanga mu Rwanda.

Ibi yabitangaje nyuma y’uruzinduko rw’akazi yagiriye mu Rwanda ku wa Gatanu tariki ya 10 Mata 2026.

Muri uru ruzinduko, Dr. Sidibé yahuye n’Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Ass. Prof. Muganga Didas Kayihura, ndetse n’Umuyobozi w’Ishami ry’Ikoranabuhanga muri iyi kaminuza, Gatare Ignace. Bagiranye ibiganiro byibanze ku gushimangira ubufatanye mu burezi hagati y’ibihugu byombi, hashingiwe ku masezerano ateganyijwe agamije guteza imbere ireme ry’uburezi.

Minisitiri Sidibé yavuze ko Guinée yiteguye kohereza abanyeshuri bafite impano mu Kigo cy’Icyitegererezo cya Siyansi n’Ikoranabuhanga cya Kaminuza y’u Rwanda.

Yagize ati: “Mu ruzinduko nagiriye i Kigali ku wa Gatanu tariki ya 10 Mata 2026, nasuye Kaminuza y’u Rwanda, by’umwihariko Koleji ya Siyansi n’Ikoranabuhanga. Nari mperekejwe na Ambasaderi wa Guinée mu Rwanda, Soumaïla Savané. Uru ruzinduko rugamije gushyira mu bikorwa gahunda ya Simandou Academy, igamije guteza imbere ubumenyi n’ubushobozi bw’abanyeshuri, abarimu n’abashakashatsi b’Abanya-Guinée, bijyanye n’icyerekezo cya Perezida Mamadi Doumbouya.”

Yakomeje asobanura ko ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda bwagaragaje ko bwiteguye kwakira abanyeshuri, abashakashatsi ndetse n’abiga mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters na PhD) baturuka muri Guinée, mu gihe amasezerano y’ubufatanye yaba yamaze gushyirwaho umukono.

Byitezwe ko icyiciro cya mbere cy’abo banyeshuri n’abarimu kizagera mu Rwanda mu ntangiriro z’umwaka utaha w’amashuri, bakaziga muri Koleji ya Siyansi n’Ikoranabuhanga mu masomo atandukanye arimo siyansi, ikoranabuhanga, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, isesenguramakuru (data science), n’ubwubatsi (engineering).


Abanyeshuri bazaza kuvoma ubumenyi mu bya siyanse n'ikoranabuhanga mu Rwanda 

U Rwanda na Guinée bisanzwe bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ikoranabuhanga, ubuhinzi, ishoramari, serivisi, ubukerarugendo, ingufu n’ubucuruzi.

Previous Post Next Post

نموذج الاتصال