Iran-USA:Ibiganiro by'amahoro byarangiye ntacyo bigezeho

Ibiganiro by’amahoro hagati ya Amerika na Iran byabereye i Islamabad muri Pakistan byarangiye nta masezerano agezweho. 



Ibi biganiro byamaze amasaha arenga 20, bigamije gushaka umuti ku makimbirane ari hagati y’ibihugu byombi no kugabanya umwuka mubi mu Burasirazuba bwo Hagati. 

Visi Perezida wa Amerika, JD Vance, yatangaje ko igihugu cye cyari cyatanze icyiswe “igishoboka cya nyuma kandi cyiza kurusha ibindi”, ariko Iran ikanga kucyemera. 

Ku ruhande rwa Iran, abayobozi bayo bavuze ko ibiganiro byananiranye kubera ibyo bise ibyifuzo bikabije bya Amerika. Ibihugu byombi byagize ibyo bidahuza cyane cyane ku bijyanye na gahunda ya Iran yo gutunganya uranium n’ibihano Amerika yayifatiye. 

Nubwo ibiganiro byananiwe, impande zombi zigaragaza ko hakiri icyizere ko bishobora kongera kuganira mu gihe kiri imbere kugira ngo harebwe uko umutekano mu karere wakongerwa. 

Previous Post Next Post

نموذج الاتصال