Guinée: Abaturage babuze uko babikuza amafaranga yabo ari mu mabanki



Abatuye mu gihugu cya Guinée- Conakry bakomeje kugaragaza impungenge batewe n’ikibazo cy’amafaranga ataboneka byoroshye mu mabanki no mu bigo bitanga serivisi z’imari, mu gihe kuyabitsa byo bikomeje gukorwa nta nkomyi. Ibi byatumye benshi bavuga ko ubuzima bwabo bwa buri munsi burushaho kujya habi.

‎Amakuru yatangajwe na Radio France Internationale agaragaza ko iki kibazo kimaze amezi menshi kivugwa, ariko ko mu byumweru bishize cyarushijeho gukomera.

Abakeneye kubikuza amafaranga bavuga ko bisigaye bisaba gutegereza igihe kirekire ku murongo muri banki cyangwa gushakisha abacuruzi batanga serivisi za Mobile Money.

‎Bamwe mu baturage bavuga ko hari aho bagera bagasanga nta mafaranga ahari, cyane cyane mu bice byifashisha cyane serivisi z’itumanaho mu guhererekanya amafaranga. Bavuga ko rimwe na rimwe babwirwa ko kubikuza bidashoboka, nyamara kubitsa byo bikaba bikunda nta nkomyi.

‎Abatanga serivisi z’imari na bo bavuga ko bahura n’imbogamizi zikomeye, kuko amafaranga macye babona ari yo bifashisha mu gufasha abakiliya kubikuza. Ibi bituma bakora mu buryo bugoye, bagerageza gukemura ibibazo by’ababagana nubwo ubushobozi buba ari buke.

‎Ibi bibazo byatumye abantu benshi bagira impungenge z’ejo hazaza h’imikorere y’ubukungu bwabo bwa buri munsi, kuko kubona amafaranga bikomeje kuba ingorabahizi ku baturage basanzwe bayakeneye mu mirimo itandukanye.

‎Nubwo impamvu nyamukuru y’iri bura ry’amafaranga itarasobanurwa neza, ubuyobozi bw’iki gihugu bwatangaje ko buri gushaka igisubizo kirambye, bukizeza abaturage ko hari ingamba ziri gutegurwa kugira ngo iki kibazo gishakirwe igusubizo.

Previous Post Next Post

نموذج الاتصال