Trump yarakaye umuranduranzuzi, agiye gukomanyiriza amato mu muhora wa Hormuz

Nyuma y’uko ibiganiro by’ubuhuza hagati ya United States na Iran bitageze ku mwanzuro wifuzwa, Perezida wa Amerika Donald Trump yatangaje ko ingabo z’Amerika zirwanira mu mazi zigiye gufata ingamba zikomeye mu muhora wa Strait of Hormuz.



Perezida Trump yavuze ko yategetse ingabo zirwanira mu mazi za Amerika kugenzura no guhagarika amato yose ashobora kuba yarishyuye Iran amafaranga kugira ngo abone uburenganzira bwo kunyura muri uwo muhora.

Yagize ati:“Nategetse ingabo zacu zirwanira mu mazi gushakisha no guhagarika buri bwato buri mu mazi bwishyuye Iran amafaranga yo kunyura mu muhora wa Hormuz. Nta muntu uzishyura ayo mafaranga atemewe uzahabwa uburenganzira bwo kunyuramo.”

Uyu mwanzuro uje nyuma y’uko ibiganiro byari bigamije kugabanya umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi byananiranye, bikaba byateye impungenge ku mutekano w’ubucuruzi mpuzamahanga, cyane cyane ubucuruzi bwa peteroli.

Umuhora wa Hormuz ni umwe mu mihora y’ingenzi cyane ku isi mu gutwara peteroli, aho igice kinini cya peteroli ikoreshwa ku isi ginyuzwa muri uwo muhora. Ibyemezo byafashwe na Amerika bishobora kugira ingaruka ku bucuruzi bw’amato no ku biciro bya peteroli ku isoko mpuzamahanga.

Abasesenguzi mu bya politiki mpuzamahanga bavuga ko iyi mvugo ishobora kongera umwuka mubi mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati, cyane cyane mu gihe Iran ishobora gufata izindi ngamba zo gusubiza.

Previous Post Next Post

نموذج الاتصال