Intambara y'amagambo hagati ya Trump na Papa Leo XIV iracura iki?



Habayeho kutumvikana gukomeye mu buryo bw'amagambo hagati ya Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Leo XIV na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, bikomoka ku myitwarire yabo ku ntambara Amerika na Israel bagabye kuri Iran. Iyi mvururu yatangiye nyuma y’uko Trump agaragaje ko atanyuzwe n’uko Papa atamushyigikiye muri iyi ntambara.

‎Trump yashinje Papa Leo kudafata neza ibijyanye na politiki mpuzamahanga ndetse avuga ko adakwiye kunenga Amerika. Yongeyeho ko kuba yarageze ku buyobozi bwa Kiliziya hari uruhare yabigizemo, anavuga ko atifuza kubona Papa unenga ibikorwa bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyangwa ugaragaza impuhwe kuri Iran.

‎Mu magambo ye, Trump yanenze Papa Leo avuga ko adakomeye mu kurwanya ibyaha no mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga, amusaba kwibanda ku nshingano z’ubupapa aho kwinjira mu bya politiki. Yagaragaje ko Papa akwiriye guhindura imyitwarire, akareka ibyo yise gukurikira ibitekerezo bitari byo.

‎Ku wa Mbere tariki 13 Mata, Papa Leo XIV yasubije ayo magambo avuga ko adatewe ubwoba n’ubutegetsi bwa Trump. Yashimangiye ko ubutumwa bwa Vatikani bushingiye ku Ivanjiri bugamije guteza imbere amahoro, ubwiyunge n’ibiganiro hagati y’ibihugu mu gushaka ibisubizo by’ibibazo byugarije Isi.

‎Papa yavuze ko atifuza kujya mu mpaka za politiki, ahubwo azakomeza kugaragaza ijwi riharanira amahoro. Yibukije ko hirya no hino ku Isi hari abantu benshi bababaye, anasaba abayobozi b’ibihugu gushaka inzira y’ibiganiro aho gukomeza inzira y’intambara.

‎Yakomeje ashimangira ko gukomeza kumena amaraso no kwiyumvamo imbaraga z’umurengera bidakwiye, asaba ko habaho ijwi riharanira inzirakarengane no gushaka ibisubizo birambye by’ibibazo by’amakimbirane ari ku Isi.

Previous Post Next Post

نموذج الاتصال