Umunyezamu wa Rayon Sports, Kwizera Olivier, yatangaje ko kuba atarahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ atari ikibazo, ahubwo ko abifata nk’igihe kitaragera ngo agirirwe icyizere.
Ibi yabivuze ku wa Kane tariki ya 19 Werurwe 2026, nyuma y’umukino wa ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro wabereye kuri Kigali Pele Stadium, aho Rayon Sports yasezereye Police FC kuri penaliti 4-2, nyuma yo kunganya imikino yombi.
Muri uwo mukino, Kwizera Olivier yagaragaje ubuhanga budasanzwe, akuramo imipira ikomeye ndetse anatsinda penaliti ya kabiri yafashije ikipe ye gukomeza mu kindi cyiciro.
Gusa nubwo akomeje kwitwara neza mu mikino itandukanye, Kwizera yavuze ko yubaha amahitamo y’abatoza b’Amavubi, ashimangira ko azakomeza gukora cyane kugira ngo umunsi umwe azahamagarwe.
Yagize ati: “Nzahora niteguye gukinira igihugu cyanjye. Ndi Umunyarwanda nkunda gukinira Amavubi, kandi igihe nikigera nzitaba nta kuzuyaza.”
Ku bijyanye n’ejo hazaza he, uyu munyezamu yavuze ko nta kipe iramuganiriza kugeza ubu, nubwo amasezerano ye y’amezi atandatu muri Rayon Sports ari kugana ku musozo, ibintu bishobora gutuma areba ahandi yazakomereza umwuga we.
Mu banyezamu bahamagawe mu Amavubi harimo Ntwari Fiacre ukinira Kaizer Chiefs, Bigirimana Hugo wa La Chaux-De-Fonds, Niyongira Patience wa Police FC ndetse na Hakizimana Adolphe wa APR FC, bitegura imikino ya FIFA Series 2026 izabera i Kigali kuva tariki ya 26 kugeza 30 Werurwe 2026.
