Umugabo wo mu Karere ka Muhanga yafunzwe akekwaho kwica mubyara we witwaga Nshimiyimana Gilbert, amuteye icyuma mu rutugu, amuziza ko yamufashe agiye kuryamana n’umugore we.
Ibi byabereye mu Murenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga, aho aba bombi bari baragiye mu kazi ko gucukura amabuye y’agaciro, baturutse iwabo mu Murenge wa Kabacuzi.
Abaturage bavuga ko ukekwaho icyaha yateye Nshimiyimana icyuma ahagana mu bitugu, gihinguranya mu gituza, baratabara, bajyana uwakomeretse ku kigo nderabuzima, bamugezayo yamaze gupfa.
Uwamwishe yahise yishyikiriza ubuyobozi nk’uko umwe mu baturage yabisubiragamo ati:“Aricara, aravuga ati ‘Mumfunge nishe umuntu.”
Umuturage yagize ati:“Uwo wamwishe yireguje ko ngo icyatumye amwica, yasanze agiye kumurongorera umugore.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yatangaje ko umurambo wa Nshimiyimana wajyanywe mu bitaro bya Kabgayi, naho ukekwa atabwa muri yombi.
CIP Kamanzi yagize ati:“Uwakomeretse n’ubundi byaje kurangira yitabye Imana, hanyuma umurambo we woherejwe ku bitaro bya Kabgayi.”
Ukekwa afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhanga mu gihe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza kuri iki cyaha.
src:indorerwamo
