Mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu Ntara y’Iburasirazuba yose hatangiye kumvikana radiyo nshya yitwa Voice FM, igiye kujya itangaza ibiganiro n’amakuru atandukanye ariko ikibanda ku bidukikije.
Ni radiyo imaze icyumweru kirenga itangiye kumvikana ku murongo wa 94.5, aho ifite ubushobozi bwo kumvikana mu Ntara y’Iburasirazuba yose ndetse n’Umujyi wa Kigali. Iyi radiyo ifite icyicaro mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Kigabiro.
Ku ikubitiro yatangiranye abakozi 16 barimo abanyamakuru 13 biganjemo amazina amenyerewe mu binyamakuru bitandukanye byo mu Rwanda ndetse n’abandi bakozi batatu bakora izindi nshingano.
Umuyobozi Mukuru wayo ari na we wayishinze, Nkindi Gahutu Patrick, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko yari amaze imyaka irindwi ari umunyamakuru kuri Energy Radio ikorera i Musanze. Yavuze ko yagize uyu mushinga tariki ya 19 Nzeri 2020 ahita anabona icyangombwa cya RDB cya mbere. Icyo gihe kubona umurongo radiyo ivugiraho ntibyashobotse kugeza mu 2023 mu mpera ubwo yawuhabwaga.
Nkindi yavuze ko hahise hakurikiraho urugendo rwo gushaka ubushobozi bwatuma atangiza ibikorwa bya radiyo, yifashishije abashoramari batandukanye, abagezaho igitekerezo cya radiyo ashaka gukora ariko ntihagira umwumva.
Ati “Naje kugana banki zimwe zirabyanga ariko haza kubonekamo imwe iranyumva. Ntabwo bampaye amafaranga nashakaga yose ariko hari ay’ibanze bampaye, noneho cya gitekerezo narimfite ntangira kugishyira mu bikorwa. Twahise twubaka studio, dutangira kuzuza ibisabwa byose kugira ngo radiyo yacu itangire, ubu dufite ubushobozi bwo kumvikana mu bilometero biri hagati ya 80 kugeza ku 110 ni na yo mpamvu intara yose tuzayumvikaniramo.’’
Nkindi yavuze ko impamvu yahisemo gutangiza iyi radiyo mu Ntara y’Iburasirazuba ari uko ari yo ntara nini mu gihugu ariko ikaba itabarizwamo amaradiyo menshi.
Ati “Dufite ibiganiro by’ubuhinzi, iby’ubworozi, amakuru, imyidagaduro ariko tukanagira ibiganiro byihariye bigaruka ku bidukikije. Turashaka ko ibiganiro byose dutanga bizajya biba byubakiye ku baturage ba hano, turifuza ko siporo ya hano mu ntara ihabwa umwanya wihariye tukayiteza imbere.’’
Nkindi yavuze ko kimwe mu bigira iyi radiyo umwihariko harimo ko izibanda cyane ku bidukikije, ko buri munsi abakurikirana iyi radiyo bazajya bumva ibiganiro by’ibidukikije mu byiciro bitandukanye ku buryo bazajya banigisha abaturage kubibungabunga.
Ati “Tuzashyira imbaraga mu kugira ibiganiro byinshi bivuga ku bidukikije, buri wa Gatanu tuzajya tugira ikiganiro cy’umwihariko cyitwa Inteko y’Urusobe rw’Ibidukikije, kizajya kiba amasaha abiri dutumiremo abahanga, abayobozi bavuge ku bidukikije.’’
Nkindi yavuze ko abiga muri kaminuza no mu mashuri yisumbuye bazajya bahabwa umwanya wo kwimenyereza gukora umwuga w’itangazamakuru kugira ngo bawubakundishe ndetse banagire uruhare mu kubazamurira impano.
Kimwe mu biganiro byitezwe cyane kuri iyi radiyo ni icyiswe Umuzi w’Ukuri, kizajya gitambuka kuva ku wa Mbere kugera ku wa Gatanu guhera Saa Moya z’igitondo kigeze Saa Tatu n’iminota 30. Iki kiganiro kizajya gikorwa na Ndarisabamungu Clement, Nkindi Patrick, Sam Kabera ndetse na Bagabo John.
Umuyobozi ushinzwe amakuru kuri Voice FM, Sam Kabera yavuze ko icyo Abanyarwanda babitegaho ari ukubaha amakuru n’ubusesenguzi bwiza bwubaka.
Ati “Abaturage batwitegeho kubaha amakuru meza, amwe ari aho hasi y’ubuvugizi n’inkuru zibungura ubumenyi. Tuzagerageza kubegera tubabere ikiraro kibahuza n’ubuyobozi cyane cyane bamwe baba bakeneye ubuvugizi.’’


