Rwamagana: Umuturage yasabye kwandikwaho ubutaka bwe amezi 9 arashize byaranze

 

Mukarere ka Rwamagana umurenge wa Muyumbu mu kagari ka Murehe Karangwa Jean Marie Vianney arataka kuba yarimwe uburenganzira ku mutungo we ngo bumwandikweho. 



Uyu Karangwa yagerageje kwegera Akarere ka Rwamagana agana ishami rishinzwe ubuta (One stop center) tariki 17/10/2025 ariko magingo aya amezi icyenda (9) agiye gushira nta kanunu.

Mu kiganiro uyu Karangwa yagiranye na

UMURUNGA.Com yavuze ko byamugizeho ingaruka ati:" Amezi icyenda agiye gushira uwo mbajije ambwira ko bagiye kubikemura, ingaruka ubu nashakaga kugitanga muri Banki ngo mbone amafaranga ariko byaranze!"

Akomeza asaba ko yafashwa kuko atazi impamvu ati:"Icyo nsaba nibamfashe mbone icyambwa cy'umutungo wanjye."

Twashatse kumenya impamvu yo tuvugisha Umuyobozi ushinzwe One-stop Center mu Karere ka Rwamagana Nkurayija Theogene tumubaza ikibazo gituma hari abatinda guhabwa serivise kandi bujuje ibisabwa. mu kiganiro na UMURUNGA.Com nawe yatunguwe no kumva byaratinze gutya:" Ati yigeze abaza impamvu batakoze ngize amahirwe namenya uwamwakiriye nkamenya impamvu itakozwe".

Nyuma uyu muyobozi Nkurayija Theogene yamuhaye guhunda yo kujya ku Karere ka Rwamagana tariki 10 Kamena 2026 kugira ngo bamufashe, amakuru Umurunga.com dufite nabwo uyu muturage yagezeyo  bamubwira ko baramuhamagara dosiye nibayibona iyi dosiye yatanzwe tariki 17 /10/2025 .

Ni mugihe hakunze kwibazwa impamvu ishobora gutuma dosiye zimara amezi 9 zidakozwe,ndetse na nyirayo ntabwirwe impamvu.

Bamwe mu baturage bavuga ko izi service mbi zishobora guhatira umuturage mu byaha akaba yatanga ruswa kugira ngo dosiye ye ikorwe kuko amezi icyenda arimenshi cyane.


Inkuru tugikurikirana..

Previous Post Next Post

نموذج الاتصال