Leta ya Iran yatangaje ku mugaragaro ko Dr. Ali Larijani, wari Umunyamabanga w’Inama y’Umutekano w’igihugu, yiciwe mu gitero cyagabwe n’ingabo za Israel mu murwa mukuru Tehran, mu ijoro ryo ku wa 16 rishyira uwa 17 Werurwe 2026.
Inkuru y’urupfu rwe yemejwe n’ubutumwa bwashyizwe kuri konti ye ku rubuga rwa X, aho havuzwe ko yinjiye mu cyiciro cy’abafatwa nk’abitanze ku bw’igihugu n’ukwemera, barimo na Ali Hosseini Khamenei uherutse kwitaba Imana.
Ubutumwa bwashyizwe hanze bwari bugamije guhumuriza Abanyayirani n’Abayisilamu muri rusange, bushimangira ko Larijani afatwa nk’uwitanze ku bw’idini n’igihugu, ashimirwa nk’intwari yakoreye Imana n’Igihugu cye.
Ingabo zidasanzwe za Iran, zizwi nka Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC), zatangaje ko zatangiye ibikorwa byo kwihorera kuri Israel, zivuga ko ari igisubizo ku rupfu rwa Larijani ndetse na Gholamreza Soleimani, wari uyoboye umutwe wa Basij na we wahitanywe n’ibitero byo kuri uwo munsi.
Perezida wa Iran, Massoud Pezeshkian, yari aherutse kugena Larijani kuri uwo mwanya muri Kanama 2025, anamugira Umuyobozi w’Ikirenga muri iyi nama, ndetse akomeza no kugira uruhare rukomeye mu miyoborere y’igihugu.
Mbere y’izi nshingano, Larijani yari yaragize uruhare rukomeye mu miyoborere ya Iran, aho yayoboye ibiganiro ku mishinga ya nucléaire hagati ya 2005 na 2007, ndetse anaba Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko kuva mu 2008 kugeza mu 2020.
Nyuma y’urupfu rwa Khamenei mu ntangiriro z’iyi ntambara yatangiye mu mpera za Gashyantare 2026, bivugwa ko Larijani yari amaze gufata inshingano zisa n’iz’Umuyobozi w’Ikirenga mu gihe cy’intambara.
