Dr. Mathias Harebamungu, umwe mu Badepite bahagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), yatangaje ko buri Munyarwanda afite inshingano zo gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Ibi yabivuze ku wa 9 Mata 2026, ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu Murenge wa Masaka, mu Karere ka Kicukiro, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iki gikorwa cyo kwibuka cyabereye ahazwi nko ku musozi wo ku Ihara, kikaba cyitabiriwe n’inzego zitandukanye zirimo abayobozi, abaturage n’abandi baje kwifatanya n’abarokotse Jenoside mu rwego rwo kubaha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mbere y’uko igikorwa cyo kwibuka gitangira, habanje Misa yabereye muri Paruwasi ya Masaka, aho abayitabiriye basengeye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse banasabira abarokotse kugira ngo bakomeze kubona imbaraga zo kubaka ubuzima bushya.
Mu ijambo rye, Hon. Dr. Harebamungu yavuze ko amateka y’u Rwanda agaragaza ko ingengabitekerezo ya Jenoside iyo itarwanyijwe ngo irandurwe burundu ishobora gutuma Jenoside yisubiramo.
Yagize ati:
"Amateka atwigisha ko ingengabitekerezo ya Jenoside iyo idakumiriwe ngo irandurwe, ishobora gutegura ukwisubiramo kwa Jenoside. Ni yo mpamvu kuyirwanya no kuyikumira ari inshingano ya buri Munyarwanda."
Yakomeje ashimangira ko ibikorwa byo kwibuka buri mwaka bifite akamaro kanini kuko bifasha Abanyarwanda gukomeza kuzirikana amateka mabi igihugu cyanyuzemo, bityo bakarushaho gufata ingamba zo kutazongera kuyasubiramo.
Dr. Harebamungu yagaragaje kandi ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari uburyo bwo guhamya amahitamo Abanyarwanda bafashe yo kubaka igihugu gishingiye ku bumwe, ukuri n’ubutabera.
Yasabye abaturage gukomeza kurangwa n’ubumwe, gukumira icyakongera kubiba urwango mu Banyarwanda, no kurwanya uwo ari we wese wagerageza gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.
Igikorwa cyo kwibuka ku musozi wo ku Ihara cyaranzwe n’ubutumwa butandukanye bwibutsa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bunashishikariza urubyiruko kumenya amateka y’igihugu no kugira uruhare mu kuyabungabunga.

