Igisirikare cy'u Burundi cyahakaniye abaturage basaba indishyi ku byangijwe n'inkongi yibasiye ububiko bw'intwaro

 


Igisirikare cy’u Burundi cyatangaje ko abaturage batuye hafi y’ahari ububiko bw’intwaro bwafashwe n’inkongi i Bujumbura batazasanirwa ibyangiritse cyangwa ngo bishyurwe indishyi, kuko ngo ari bo bihitiyemo gutura hafi aho.

‎Ibi byasobanuwe n’Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Burundi, Gaspard Baratuza, mu kiganiro yahaye itangazamakuru nyuma y’iturika ryabereye mu kigo cya gisirikare cya Musaga, ryateje inkongi yangije byinshi.

‎Iyo nkongi yakurikiye iturika ryabereye mu bubiko bw’imbunda, yahitanye abantu 13, abandi 57 barakomereka, inangiza inzu z’abaturage n’indi mitungo itandukanye yo muri ako gace.

‎Ku bijyanye n’indishyi z’abaturage, Baratuza yavuze ko nubwo hari ibyangiritse byinshi, igisirikare na cyo cyahombye, bityo ko ibijyanye no kwishyura byasobanurwa n’izindi nzego zibishinzwe. Yongeyeho ko ubusanzwe abaturage bagirwa inama yo gushyira imitungo yabo mu bwishingizi.

‎Yasobanuye ko abari bafite ubwishingizi bashobora kwitabaza ibigo byabwo bakishyurwa, ariko igisirikare cyo kitazagira icyo gitanga kuko ibyabaye bifatwa nk’impanuka itari iteganyijwe.

‎Yanavuze ko ahari ubu bubiko bw’intwaro ari ahantu ha kera h’igisirikare, abaturage baza kuhatura nyuma kandi barabujijwe, ashimangira ko inkambi za gisirikare zidashobora kwimurwa, ahubwo ari abaturage bagomba kwirinda kuzegera kubera impamvu z’umutekano.

Previous Post Next Post

نموذج الاتصال