Umuvugizi w’Ingabo z’u Burundi, Gen Gaspard Baratuza, yatangaje ko habaye inkongi y’umuriro yibasiye ububiko bw’intwaro buri mu kigo cya gisirikare giherereye mu gace ka Musaga, bituma zimwe mu ntwaro zangirika zirashya.
Aya makuru y’iturika ryabereye muri ubu bubiko bw’intwaro yamenyekanye ku wa 31 Werurwe 2026, aho byabereye mu kigo cya gisirikare kizwi nka base kiri mu Mujyi wa Bujumbura.
Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru Reuters, Gen Baratuza yasobanuye ko impamvu y’iri turika ari umuriro watewe n’ikibazo cy’amashanyarazi, wagize ingaruka ku bubiko bw’intwaro bwo mu gace ka Musaga, ari na byo byatumye habaho guturika kwumvikanye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Bujumbura.
Ku rundi ruhande, Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu cy’u Burundi yatangaje ubutumwa binyuze ku rubuga rwa X, ivuga ko hari ibintu byakomeje guturika nyuma y’umuriro wadutse muri icyo kigo cya gisirikare.
Yanahamagariye abaturage bo mu Mujyi wa Bujumbura gukomeza gutuza no kwirinda icyateza ibindi byago, mu gihe inzego zibishinzwe zikomeje gukurikirana uko ibintu bihagaze.
Ni mu gihe kandi ku mvuga nkoranyambaga hatangiye gucicikana amashusho agaragaza imodoka n'abantu benshi batangiye guhunga Umujyi wa Bujumbura.
