Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ari kuvugwaho gushyira amakosa ku bajyanama be ku cyemezo cyo kugaba igitero kuri Iran.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Trump yavuze ko icyemezo cyo gutera Iran cyafashwe nyuma y’inama yahawe n’abantu bamwe mu bamwegereye cyane, barimo Pete Hegseth, Jared Kushner, Steve Witkoff ndetse na Marco Rubio.
Trump yavuze ko aba bajyanama bamubwiye ko Iran ishobora kuba yari hafi kugaba igitero kuri Amerika cyangwa kubo bafatanyije, bituma atekereza ko byari ngombwa gufata icyemezo cyo kuyitera mbere.
Yagize ati:"Hashingiwe ku byo Steve, Jared, Pete n’abandi bambwiraga, ndetse Marco yari abifitemo uruhare runini, natekereje ko Iran yari hafi kutugabaho igitero."
Ibi byatumye bamwe mu bakurikiranira hafi politiki ya Amerika bavuga ko Trump ashobora kuba ari kugerageza kwirinda kuryozwa wenyine icyemezo cyo gutangiza intambara na Iran, cyane ko hari abaturage benshi batishimiye iki gikorwa cya gisirikare.
Ku rundi ruhande, ubutegetsi bwa Amerika buvuga ko igitero cyagabwe kuri Iran cyari kigamije gukumira ibitero bishobora kuba byarimo bitegurwa, mu gihe Iran yo ivuga ko ibyo bitero ari ibikorwa by’ubushotoranyi bishobora gukomeza guteza umutekano muke mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati.

Post a Comment