FBI Iburira Polisi zo muri California ku Gitero gishobora gukorwa na Iran

Urwego rw’iperereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, FBI, rwaburiye inzego za polisi zo muri Leta ya California ko hashobora kuba igitero cy’indege zitagira abapilote (drones) cyaturuka muri Iran.



Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru ABC News, iri burira rije nyuma y’ibitero bya gisirikare Amerika yagabye kuri Iran, ibintu bishobora gutuma Iran ishaka kwihimura.

FBI yavuze ko niba Iran ishaka gusubiza, ishobora gukoresha drones igatera ahantu hatandukanye ku nkombe z’inyanja ya Pasifika muri Amerika, cyane cyane ku gice cya West Coast kirimo Leta ya California.

Ibi byatumye inzego z’umutekano muri iyo leta zisabwa kongera ingamba zo kurinda abaturage n’ibikorwaremezo by’ingenzi.

Nubwo nta gitero kiraba, inzego z’umutekano ziri gukomeza gukurikirana hafi ibimenyetso byose bishobora kugaragaza icyashobora kubaho.

Post a Comment

Previous Post Next Post