Amerika mu mpungenge: FBI yatanze umuburo ko Iran ishobora kugaba igitero gitunguranye muri California


Ibiro bishinzwe iperereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Federal Bureau of Investigation (FBI), byasohoye inyandiko iburira ko igihugu cya Iran gishobora kugaba igitero gitunguranye muri leta ya California. Iyi nyandiko yatangajwe n’itangazamakuru rya CBS News rifatanya na BBC muri Amerika.



Amakuru atangwa n’abashinzwe iperereza mu nzego z’umutekano za Amerika na California avuga ko kugeza ubu nta gihamya ifatika cyangwa amakuru yihariye agaragaza ko icyo gitero cyegereje. Icyakora, basobanura ko iyi nyandiko yashyizwe ahagaragara hashingiwe ku makuru yari yarakusanyijwe mbere y’uko umwuka mubi hagati ya Amerika na Iran urushaho gukara.


Guverineri wa California, Gavin Newsom, yanditse ku rubuga X ko nubwo nta kimenyetso cyerekana ko igitero kiri hafi kuba, ubuyobozi bwa leta bwiteguye guhangana n’ikibazo cyose cyakwaduka. Yagize ati: “Nta makuru agaragaza ko hari igitero cyegereje muri iki gihe, ariko turiteguye guhangana n’ikintu cyose cyabaho kuri leta yacu.”

Ku ruhande rwa White House, Perezida wa Amerika Donald Trump yabajijwe kuri aya makuru ari ku kibuga cy’indege cya gisirikare cya Joint Base Andrews. Yavuze ko ayo makuru akiri gukorwaho iperereza, ashimangira ko muri iki gihe hari ibintu byinshi biri kuba ku rwego mpuzamahanga, bityo inzego z’umutekano zikaba zikomeje gukurikiranira hafi uko ibintu byifashe.

Iyi miburo ije mu gihe umwuka wa politiki n’umutekano hagati ya Amerika na Iran ukomeje gukaza umurego, ibintu bituma inzego z’umutekano zongera ingamba zo kwirinda ibishobora guhungabanya umutekano w’abaturage.


Post a Comment

Previous Post Next Post