Iran: Cyera kabaye umuyobozi Mushya Khamenei yatoboye aravuga arahirira kwihorera

Umuyobozi mushya w’ikirenga wa Iran, Mojtaba Khamenei, yatangaje ko igihugu cye kitazihanganira ibitero byahitanye abaturage, cyane cyane abana bapfiriye mu gitero cyabereye ku ishuri ribanza ryo mu majyepfo ya Iran. Ibi yabivuze mu itangazo rye rya mbere kuva yasimbura se ku buyobozi bw’ikirenga.



Mu ijambo rye, Khamenei yavuze ko Iran izihorera ku rupfu rw’umuntu wese wapfuye muri iyi ntambara, ashimangira cyane abana bishwe mu gitero cyabaye ku wa 28 Gashyantare ku ishuri ribanza. Iperereza ririmo gukorwa rigaragaza ko icyo gitero gishobora kuba cyarakozwe ku bw’impanuka n’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zigambiriye kurasa ku kigo cya Islamic Revolutionary Guard Corps kiri hafi aho.

Khamenei kandi yavuze ko Iran izakomeza gukoresha ifungwa ry’inzira ya Strait of Hormuz nk’intwaro ya politiki mu ntambara iri gukomeza mu karere. Iyo nzira ni imwe mu nzira zikomeye cyane zinyuramo peteroli ku isi, ku buryo ifungwa ryayo rishobora kugira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’isi.

Amakuru aturuka mu nzego zitandukanye avuga ko Iran yamaze gushyira ibisasu byo mu mazi muri iyo nzira, ibintu byatumye igiciro cya peteroli ku isoko mpuzamahanga cyongera kuzamuka kikagera hejuru ya amadorari 100 ku kigero cya bariri.

Ibi byashyize igitutu gikomeye ku buyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika buyobowe na Donald Trump, cyane cyane mu bijyanye n’uburyo bwo guhangana n’ingaruka z’izamuka ry’ibiciro bya peteroli n’umutekano w’ubucuruzi bwo ku nyanja.

Abasesenguzi bavuga ko gufunga inzira ya Hormuz bishobora gukomeza kongera ubushyamirane hagati ya Iran n’ibihugu by’iburengerazuba, ndetse bikagira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’isi muri rusange.

Post a Comment

Previous Post Next Post