Ubufaransa butangaje ko bugiye gutangira iperereza ku rupfu rwa Karine wagiye muri RDC

Ubutabera bw’u Bufaransa bwatangaje ko bwatangiye iperereza ku rupfu rwa Karine Buisset, umukozi wa UNICEF wapfiriye mu gitero cy’indege cyabereye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. 

‎Kuri uyu wa Gatanu Taliki 13 Werurwe 2026, nibwo hatangaje ko hagiye gukorwa iperereza nyuma y’iminsi ibiri gusa icyo gitero kibaye.

‎Muri icyo gitero hapfuyemo kandi abasivile babiri. Kugeza ubu ntiharamenyekana neza inkomoko y'icyo gitero.

‎Ku rundi ruhande, umutwe wa AFC/M23 watangaje ko igitero cyagabwe n’ingabo za FARDC zifatanyije n’iz’u Burundi hamwe n’umutwe wa FDLR.

‎Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwatangiye iperereza ku bantu bataramenyekana ku cyaha cy’ubwicanyi bushobora kuba bugize icyaha cy’intambara, kugira ngo hamenyekane ababa baragize uruhare muri icyo gitero.

‎Ibi bibaye mu gihe Mu Burasirazuba bwa RDC hakomeje kubamo imirwano ikomeye, aho umutekano w’abasivile n’abakozi b’imiryango mpuzamahanga ukomeje guteza impungenge.

Previous Post Next Post

نموذج الاتصال