Umugabo ukomoka mu Buhinde, ufite imyaka 52 y’amavuko witwa Sudhir Kumar Chahuan, yatawe muri yombi akekwaho kugerageza gufata ku ngufu umugore bari bicaye begeranye mu ndege. Ibi byabereye mu rugendo rw’indege yavaga i Singapore yerekeza mu mujyi wa Perth muri Australia.
Amakuru yatangajwe na Polisi ya Australia agaragaza ko uwo mugore yahise amenyesha abakozi b’indege ibyari bimubayeho, niko gufata icyemezo cyo kumwimura bamushyira ahandi hizewe, mu gihe uwo mugabo we yahise acungwa byihariye aho yari yicaye.
Umuvugizi w’agateganyo wa Polisi, Peter Brindal, yavuze ko kuba umuntu ari mu kirere bitakuraho ko amategeko agomba kubahirizwa. Yashimangiye ko ihohoterwa iryo ari ryo ryose rikwiye gutangazwa hakiri kare kugira ngo nyiri guhohoterwa arenganurwe.
Yakomeje asaba abagenzi bose kujya bihutira gutabaza igihe cyose bahuye n’ikibazo, bakabimenyesha abakozi b’indege cyangwa inzego z’umutekano zibegereye, kugira ngo ubuzima bwabo burindwe.
Uyu mugabo yahise atabwa muri yombi, biteganyijwe ko azitaba urukiko ku wa 17 Mata 2026, aho azaburana ifungwa n'ifingurwa, harebwe niba yafungurwa by’agateganyo mu gihe iperereza rikomeje.
