Ibyaha Semuhungu Eric ukurikiranyweho byamenyekanye



Kuri uyu wa Kabiri Taliki 14 Mata 2026, Ubushinjacyaha bwashyikirishwe Dosiye ya Semuhungu Eric, ukurikiranyweho  ibyaha bitatu birimo icyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

‎Dr. Murangira B. Thierry, Uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, niwe wahamije ko dosiye ya Semuhungu Eric, yagejejwe mu Bushinjacyaha.

‎Semuhungu yatawe muri yombi Tariki 9 Mata 2026, akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo icyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa ndetse n’icyo gusebanya.


‎Icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato giteganywa n’ingingo ya 134 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

‎Uwahamijwe n’urukiko iki cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10, ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 1 y'amafaranga y'u Rwanda ariko itarenze miliyoni 2 z'amafaranga y'u Rwanda.

‎Icyaha cyo gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa giteganywa n’ingingo ya 34 y’itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.

‎Iyo ugihamijwe n’urukiko iki cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitari hejuru y’imyaka itanu, n’ihazabu itari munsi ya miliyoni y'amafaranga y'u Rwanda ariko itarenze miliyoni 3 z'amafaranga y'u Rwanda.

‎Icyaha cyo gukangisha gusebanya giteganwa n’ingingo ya 129 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

‎Uhamijwe n’urukiko iki cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka 1 ariko kitarenze imyaka 3, n’ihazabu itari munsi y’ibihumbi 100 by'amafaranga y'u Rwanda ariko itarenze ibihumbi 300 by'amafaranga y'u Rwanda.

Previous Post Next Post

نموذج الاتصال