Rwamagana: Umwana na Se bakurikiranyweho kwica umuntu

 


Mu Karere ka Rwamagana haravugwa inkuru y'umusore w'imyaka 24 y'amavuko ufunganywe na Se bakekwaho kwica umugabo w'imyaka 50 y'amavuko.

‎Amakuru avuga ko ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 13 rishyira ku wa 14 Mata 2026, mu Murenge wa Fumbwe, Akagari ka Nyamirama ho mu Mudugudu wa Bigarama.

‎Gitifu w’Umurenge wa Fumbwe, Muhigirwa David, yatangaje ko byose byaturutse ku mukobwa wari uri kumwe n’uwo musore mu masaha y’ijoro, nyakwigendera akaba yari se wabo w’uwo mukobwa.

‎Yagize ati: "Yabonye bari kumwe aza kwirukana uwo mukobwa ngo atahe, uwo musore yanze kumurekura atongana na nyakwigendera, nyuma basa n’aho barwanye wa musore wari afite icupa yari yazanyemo inzoga arimukubita ku mutsi w’ijosi arawupfumura. Mu gihe bakirwana se w’umuhungu nawe yaraje akubita inkoni nyakwigendera birangira apfuye."

‎Akomeza agira ati: "Ubutumwa duha abaturage ndetse twanakomeje kubabwira, ni ukwirinda kwishora mu rugomo kuko rushobora guteza urupfu ku bandi. Ikindi kandi kwihanira si byiza nk’uwo mugabo wundi yaje arengera umuhungu we birangira nawe agize uruhare mu rupfu w’umuntu rero nibabyirinde, birinde ibintu byose byashyira mu kaga ubuzima bwa bagenzi babo"

‎Mu gihe iperereza rigikomeje, abakekwa bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyagasambu. (Igihe)

Previous Post Next Post

نموذج الاتصال