USA: Umugabo yishe abana be 7

Mu Mujyi wa Shreveport muri Leta ya Louisiana muri Amerika, umugabo yishe arashe abana 8 barimo abe barindwi bavukana, uyu mugabo na we Polisi yamuhize iramurasa.



Ukekwaho icyaha yitwa Shamar Elkins, biriya yabikoze mu masaha ya mu gitondo ku Cyumweru.

Usibye abana bavukana bishwe, bari mu kigero cy’imyaka 3 kugeza kuri 11, hari umwana wundi mubyara w’aba na we yishe arashe.

Shamar Elkins, w’imyaka 31, yanakomerekeje abagore babiri barimo n’uwe.

Polisi ivuga ko buriya bwicanyi bwatewe n’ibibazo byo mu rugo “domestic disturbance”.


Abagore babiri uriya mugabo yarashe barimo na nyina w’abana yishe bararembye nk’uko BBC ibitangaza nyuma yo kugirwaho ingaruka n’amasasu.

Undi mwana yajyanywe kwa muganga kuko yabashije gusimbuka ava mu gisenge yikubita hasi agira ngo akize ubuzima bwe.

Chris Bordelon uvugira Polisi mu gace ka Shreveport “yavuze ko bizeye ko uriya mugabo ari we warashe amasasu nta wundi muntu bafatanyije.”

Abana bapfuye batatu ni abahungu, abandi batanu ni abakobwa. Umwe mu bana yabashije gucika ni we wahuruje inzego z’umutekano.


Amakimbirane yo mu ngo


Bamwe mu bo mu muryango wa Elkins babwiye itangazamakuru ko yari afitanye ibibazo n’umugore we.


Muramu wa Elkins witwa Troy Brown yabwiye The Washington Post ko yabanye n’uriya mugabo, ko nyuma yo kugirana ibibazo n’umugore we bikaganisha kuri gatanya yahindutse cyane.


Ati “Nyuma yo kugirana intonganya ziganisha kuri gatanya, yagaragaye nk’umuntu utaye umutwe.”

Crystal Brown, umubyara w’umwe mu bagore bakomeretse, yabwiye Ibiro Ntaramakuru Assocated Press ko uriya mugabo yari yara atakibana mu nzu imwe n’umugore we, ndetse kuri uyu wa Mbere bari kujya mu rukiko baburana ibya gatanya.


Yagize ati “Yishe abana be…Yarashe umugore we.”

Previous Post Next Post

نموذج الاتصال