Kigali: Umukobwa yagiriwe nabi n'uwo yaje agana nyuma yo guhurira kuri Whatsapp

 


Abaganga bakorera ku Kigo Nderabuzima cya Muhima mu Karere ka Nyarugenge, bakiriye umukobwa uturuka mu Karere ka Ruhango, wahazanywe atabasha kugenda avuga ko yatewe ibyuma, akanasambanywa n'umusore bamenyaniye muri group ya Whatsapp.

‎Bivugwa ko ubu bugizi bwa nabi bwakorewe uyu mukobwa uri mu kigero cy'imyaka 21 y'amavuko, bwabereye mu ishyamba rya Shyorongi. Uyu mukobwa yagejejwe kwa muganga afite ibikomere, avirirana amaraso, anavuga ko yambuwe Telefone ebyiri n'igikapu yari afite cyuzuye imyenda.

‎Yagize ati: "Nahuye n’umuhungu kuri WhatsApp ambwira ko agiye kundangira akazi ko gukora kuri alimentation, ndavuga ngo nta kibazo, ampuza n’uwo mu 'Boss' wari ugiye kumpa akazi, turavugana turumvikana, bukeye anyoherereza itike inkura mu Ruhango ikangeza Nyabugogo."

‎Nyuma yo kugera Nyabugogo, ngo uwo bavuganaga yamubwiye ko afata imodoka akamusanga i Shyorongi, gusa ngo amwoherereza umusore wo kumukura Nyabugogo.

‎Uyu musore ngo yamukoresheje urugendo rw’amasaha nk’ane, amujyana mu ishyamba, nyuma ngo bigezeho, amubwira ko afashwe n’indwara y’umutima aryama hasi.

‎Uyu mukobwa akomeza avuga ko yatekereje ko atasiga umuntu bari kumwe mu ishyamba, gusa nta mwanya munini uciyemo ngo undi yahise amuhinduka, atangira kumuniga no kumutera ibyuma.

‎Akomeza agira ati: "Ntabwo natekereje ko yangirira nabi, aramfata mu kiganza, nari mfite igikapo kirimo ibintu na telefoni ebyiri mu mufuka, nibwo yatangiye kuniga arankubita, ankubita ibintu mu mutwe araniga mbona akuyemo icyuma, arakinjomba."

‎Nyiri ubwite akomeza avuga ko, uwo mugore yakomeje kumukubita, Telefone zigwa hasi, avuga ko azitwara, nyuma nibwo yaje no kumusambanya.

‎Ababonye uyu mukobwa nibo baje kumugeza ku Kigo Nderabuzima batangira kumuvura.

‎Uzayisenga Jesephine ukorera ku Kigo Nderabuzima cya Muhima, avuga ko uriya mukobwa yamugezeho mu masaha ya mu gitondo saa kumi n’ebyiri n’iminota 55, afite ibikomere ku matako no mu kiganza.

‎Yagize ati: "Yari yahungabanye kubera ibibazo yahuye na byo. Icyo twamufashije ni ukumuha ubufasha bw’ibanze, turamudoda."


‎Abagiraneza bateranyije amafaranga ibihumbi 27,000 RWF, nk'itike kugira ngo uwo mukobwa abashe gusubira iwabo.

‎Ntacyo RIB iratangaza kuri ibi byabaye ngo hamenyekane niba ukekwaho ubu bugome yafashwe, ubundi abiryozwe.

‎Hashize iminsi mike RIB igaragaje itsinda ry’abasore bashukaga abakobwa ko babarangira akazi, hanyuma bakabajyana mu ishyamba bakabasambanya bakanabambura ibyabo.

Previous Post Next Post

نموذج الاتصال