Mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange bikomeje guhura n’ibibazo bijyanye nibura ry’ingufu zibikomoka kuri peteroli kubera intambara zikomeje kuyogoza aho bituruka, Umunyemari Desmond Wheatley agiye gutanga umusanzu mu Rwanda.
Uyu muherwe washinze akaba n’umuyobozi w’ikigo Beam Global agiye kwinjira ku isoko ryo mu Rwanda, azanye ingufu zisubira n’ubwikorezi bukoresha amashanyarazi kandi butangiza ibidukikije.
Desmond Wheatley, wageze i Kigali ku mugoroba wo kuri icyi Cyumweru tariki ya 19 Mata 2026, yavuze ko ikigo ayobora gifite icyicaro muri Leta ya California muri Leta zunze Ubumwe za Amerika ko kandi ubu bakorera mu bihugu 23, bakaba bifuza kwagurira ibikorwa byabo mu Rwanda.
Yagize ati “Twibanda ku gukoresha ingufu zisubira mu gutanga amashanyarazi ahamye kandi atekanye ku baturage, ndetse no guteza imbere ikoreshwa ry’amashanyarazi mu bwikorezi dukoresheje gusa ingufu zisubira. Ibi bituma ubwikorezi buhenduka kandi bukaba butangiza ibidukikije.”
Mu gihe ibiciro bya peteroli na gaze bikomeje kuzamuka ku rwego mpuzamahanga, bitewe n’intambara ndetse n’irangira ryabyo munsi y’ubutaka, Wheatley asanga u Rwanda rushobora kwigira mu bijyanye n’ingufu binyuze mu gukoresha ingufu z’izuba, amazi n’umuyaga.
Yagize ati “Ibiciro bya peteroli biri kuzamuka muri iki gihe, kandi n’iby’amashanyarazi biri kuzamuka ku isi hose. Niba dushobora kuzana ikoranabuhanga rifasha Abanyarwanda gukoresha ingufu zabo bwite, ni inyungu ikomeye ku gihugu.”
Uyu munyemerari mu ruzinduko agiriye mu Rwanda rukurikiye urwo yagiriye mu bihugu birimo Kenya, Tanzania na Zanzibar akaba ateganya kuzahura n’abayobozi ndetse n’abashoramari mu by’ingufu.
