FARDC yabyutse irasa ku baturage batuye ahagenzurwa na M23 na Twirwaneho

 


Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zikomeje kugaba ibitero mu duce tugenzurwa n’imitwe yitwaje intwaro irimo M23 na MRDP-Twirwaneho iri mu ihuriro rya AFC, ibintu bivugwa ko bikomeje guteza ingaruka zikomeye ku baturage b’abasivili.

‎Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko kuri uyu wa 20 Mata 2026 mu rukerera, guhera ahagana saa cyenda, ingabo za Leta ya RDC zagabye ibitero zikoresheje drones ziturikira mu gace ka Mikenke gaherereye muri Komini Minembwe.

‎Yakomeje asobanura ko nyuma y’amasaha make, ku isaha ya saa kumi n’imwei n’igice za mu gitondo (05:30), ibyo bitero byakomereje no mu gace ka Mitimingi muri teritwari ya Masisi, aho byangije byinshi ndetse abaturage benshi bagahunga bahunga umutekano muke.

‎Ibi bitero byakurikiye ibindi byabaye mu ijoro ryo ku wa 18 rishyira uwa 19 Mata, aho hatangajwe ko hakoreshwe imbunda ziremereye hamwe na drones ziturika mu duce twa Kalingi na Bidegu muri Minembwe ndetse no mu bindi bice byegereye Masisi.

‎AFC/M23 ivuga ko ibi bikorwa by’ingabo za Leta ya Kinshasa ari ukurenga ku masezerano y’agahenge, ishimangira ko izakomeza kurinda abasivili no gushaka uko umutekano wabo wakwizerwa nubwo ikomeje gushinjanya na Leta kuba ari yo itangiza imirwano.


‎Ibi byose bibaye mu gihe impande zombi zari ziherutse kumvikana ku gushyiraho urwego rugamije kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge mu ntara za Kivu zombi, nyuma y’amasezerano yasinyiwe mu Busuwisi tariki ya 14 Mata, nubwo ibikorwa bya gisirikare byakomeje no mu gihe ibiganiro by’amahoro byari bigikomeje.


Previous Post Next Post

نموذج الاتصال