Umusore w’imyaka 18 yagabye igitero ku ishuri ryisumbuye yigeze kwigaho, riherereye mu gace ka Siverek mu Ntara ya Sanliurfa, mu majyepfo y’u Burasirazuba bwa Turukiya. Muri icyo gikorwa, yarashe abanyeshuri benshi, bibaviramo 16 gukomereka mbere asangwa yapfuye bikekwa ko yiyahuye.
Amakuru yatangajwe n’ubuyobozi bw’iyo Ntara ku wa 14 Mata 2026, agaragaza ko iryo shuri ari iryigisha imyuga. Nyuma yo gutangira kurasa, uwo musore yahise yihisha mu nyubako z’ishuri, aho nyuma baje gusanga yapfuye.
Guverineri w’Intara ya Sanliurfa, Hasan Sildak, yavuze ko kugeza ubu hataramenyekana icyateye uwo musore gukora icyo gikorwa, ariko inzego z’umutekano zatangiye iperereza rigamije kumenya impamvu nyamukuru yabimuteye.
Nubwo muri Turukiya ibikorwa byo kurasa mu mashuri bidakunze kubaho, iki gitero cyateje ubwoba bukomeye mu banyeshuri n’abarimu, cyane cyane ko cyabaye mu buryo butunguranye.
Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abanyeshuri bahunga bafite ubwoba bwinshi, bamwe biruka bajagata bashaka uko bakiza ubuzima bwabo nyuma yo kumva urusaku rw’amasasu.
