Trump yongeye gukangisha Iran kuyirasaho

 


Donald Trump yongeye gutanga umuburo ukomeye kuri Iran, avuga ko ishobora kugabwaho ibitero byibasira ibikorwa remezo by’ingenzi mu gihe ibiganiro byaba bikomeje kudatanga umusaruro.

‎Yatangaje ko Amerika izohereza intumwa i Islamabad muri Pakistan, aho ibiganiro bishya biteganyijwe gukomereza, nubwo hari impungenge ku musaruro bizatanga.

‎Trump yavuze ko niba nta bwumvikane buzagerwaho, hashobora gufatwa ingamba zikomeye zirimo kwibasira ibikorwaremezo nk’ingomero n’ibiraro, ibintu byatuma umwuka mubi urushaho kuzamuka.

‎Ibi bibaye mu gihe agahenge kari hagati ya Amerika, Iran na Israel kari hafi kurangira, bikongera impungenge ku mutekano w’akarere.

‎Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, we yashimangiye ko igihugu cye gifite uburenganzira bwo gukomeza gahunda ya nikereyeri, akavuga ko igamije amahoro, nubwo Amerika ibishidikanyaho.

‎Ikindi kibazo gikomeye ni imikoreshereze ya 'Strait of Hormuz', inzira y’ingenzi mu gutwara peteroli, aho Iran ikomeje kuyigenzura mu buryo butemeranywaho.

‎Nubwo impande zombi zigaragaza ubushake bwo kuganira, amagambo akomeye atangazwa ku mpande zombi akomeje gutuma benshi batekereza ko ibiganiro biteganyijwe nta musaruro bizatanga.

Previous Post Next Post

نموذج الاتصال