Ku Cyumweru, umutwe wa AFC/M23 na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bongeye guterana amagambo, buri ruhande rushinja urundi kugira uruhare mu bitero byagabwe mu bice bya Masisi na Minembwe hakoreshejwe indege zitagira abapilote. Ibi byabaye nyuma y’amasaha make impande zombi zivuye mu biganiro byari bimaze iminsi itanu bibera i Montreux mu Busuwisi.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko mu ijoro ryo ku wa 18 rishyira ku wa 19 Mata 2026, ingabo zishyigikiye ubutegetsi bwa Kinshasa zagabye ibitero bikomeye zikoresheje intwaro ziremereye n’indege zo mu bwoko bwa kamikaze. Yavuze ko ibi bitero byibasiye cyane uduce dutuwe n’abaturage benshi twa Kalingi na Bidegu muri Minembwe.
Yakomeje avuga ko no ku Cyumweru nyuma ya saa sita, hari ibindi bitero byagabwe mu gace ka Mitimingi no mu nkengero zako muri Teritwari ya Masisi, hakoreshejwe indege ya CH-4. AFC/M23 ivuga ko ibi bitero byangije imitungo myinshi y’abaturage ndetse bigashyira ubuzima bwabo mu kaga gakomeye.
Iri huriro ryatangaje ko riri gukusanya ibimenyetso byerekana ko ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje kurenga ku masezerano yo guhagarika imirwano. Ryavuze ko rifite inshingano zo kurinda abasivili no gufata ingamba zikomeye zo kubungabunga umutekano wabo.
Ku rundi ruhande, ingabo za Leta ya RDC (FARDC) na zo zashinje AFC/M23 gukorana n’ingabo z’u Rwanda mu kugaba ibitero mu duce twa Minembwe. Umuvugizi wa FARDC yavuze ko ku wa 18 Mata, indege zitagira abapilote zarashe ku birindiro byabo i Mikenge na Kakenge ndetse zinatera ibisasu mu bice by’abaturage, bigahitana abantu bane abandi umunani bagakomereka.
Nubwo impande zombi zari ziherutse kumvikana ku ngamba zo kubahiriza agahenge no kurinda ibikorwa by’ingenzi by’abaturage, ibi bitero byongeye kugaragaza ukutumvikana gukomeye. Ibyabaye byatumye umwuka w’amahoro wari watangiye kugaragara usubira inyuma, buri ruhande rukomeza gushinja urundi kuba nyirabayazana w’ihohoterwa rikomeje kwibasira abaturage.
